RFL
Kigali

Iain Stewart yasubiyemo indirimbo ‘I've been thinking about you’ ayikora mu njyana ya Kinyafrika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2017 9:16
0


Iain Stewart umaze gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Mani Martin, Jean Paul Samputu na Ashimwe Dorcas, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘I've been thinking about you’ yasubiyemo akayikora mu njyana ya kinyafrika.



‘I've been thinking about you’ ni indirimbo ya London Beat yakunzwe n’abatari bacye mu gihe cyashize ndetse kugeza n'uyu munsi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Iain Stewart yavuze ko yayisubiyemo bitewe nuko ayikunda ndetse akaba yarayikundaga cyane kera akiri muto. Yagize ati: “Nkiri umwana ni yo ndirimbo nakundaga cyane, nongeye kuyumva ubwo nari ngarutse mu Rwanda.”

n’umunya Ecosse Iain Stewart ukunda cyane igihugu cy’u Rwanda, akarusho akaba agikundira ko cyamushyingiye umukobwa mwiza w’umunyarwandakazi, avuga ko ubwo yari mu Rwanda, producer Pastor P yasanze aririmba iyi ndirimbo mu jwi rihuye neza n’irya ba nyiri ndirimbo, bituma Pastor P amusaba ko yayisubiramo mu njyana ya Afrobeat. 

REBA HANO I HAVE BEEN THINKING ABOUT YOU YASUBIWEMO NA IAIN STEWART







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND