RFL
Kigali

KIGALI: Sauti Sol yakuriwe ingofero mu gitaramo yakoze abafana basohoka urusorongo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2018 5:28
2


Itsinda ry’abanyamuziki rigizwe n’abasore bane Sauti Sol ryo muri Kenya ryakoze igitaramo gikomeye bakuriwemo ingofero n’abinjiriye ubuntu mu Intare Conference Arena i Rusororo banataramiwe n’abahanzi Nyarwanda Charly&Nina ndetse na Bruce Melodie.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukuboza 2018 urubyiruko ruturutse impande z’umujyi wa Kigali n’abandi bitabiriye Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ bahuriye mu isozwa ry’iyi nama bataramirwa bikomeye n’abanyamuziki bo mu Rwanda ndetse no muri Kenya.

Iyi nama yatangiye ku wa 26 Ugushyingo  2018 isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018. Ni inama yari ikoranyije impuguke mu by’ibidukikije, abashoramari barenga 1 000 n’abafata ibyemezo biga ku insanganyamatsiko ‘Ku bw’Afurika itoshye ifite ikirere gishya’. Ni inama kandi isize hashimiwe abagize uruhare mu kubungabunga ibidukikije barimo Abanyamakuru, Abikorera, Inganda, Inzego za Leta n’abandi.

Urubyiruko rw’i Kigali rwahawe imodoka zirutwara mu gitaramo cya Sauti Sol ku buntu:

Ku wa kane w’iki cyumweru ni bwo hasohotse urupapuro rwamamaza igitaramo rwerekana ko Sauti Sol yaherukaga mu Rwanda muri FESPAD izahurira ku rubyiniro na Charly&Nina ndetse na Bruce Melodie. Icyo gihe bashyizeho umurongo, basaba abashaka kwitabira iki gitaramo gutangira kwiyandikisha kugira ngo batazacikanwa n’aya mahirwe.

Ab’inkwakuzi bahise batangira kwiyandikisha ndetse ahagana saa munani zo ku wa kane, uyu murongo wari wafunzwe. Bivugwa ko umubare w’abantu bashakaga wari umaze kuboneka. Gusa, ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu kuri Sitade Amahoro hari imodoka zigera kuri enye zatwaraga urubyiruko rwifuzaga kujya mu gitaramo cya Sauti Sol ku buntu, basabwaga gusa irangamuntu. Umubare w’urubyiruko wari munini! Hari impapuro z’iriho amazina, byasabaga ko uwitabiriye iki gitaramo avuga amazina ndetse n’Umurenge aturukamo bakamurebera ko ari kuri lisite, iyo basangaga atariho bamwandikaga.

Umwe mu bagize uruhare kugira ngo urubyiruko rwitabire ku bwinshi yabwiye Umunyamakuru wa INYARWANDA, ko bakiriye ubutumwa kuva ‘hejuru’ basabwa gushishikariza urubyiruko rwo mu Mirenge inyuranye y’Umujyi wa Kigali kuzahurira mu Mirenge baturukamo bagahabwa imodoka y’ubuntu ibajyana mu gitaramo cya Sauti Sol. Byoroheye urubyiruko kwitabira iki gitaramo cya Sauti Sol banyuze kuri Sitade Amahoro bambikwa akantu ku kuboko kabafasha kwinjira mu Intare Conference Arena nta nkomyi.

sauti sol mu

Sauti Sol mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali.

Igitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri n’iminota 32’ (18h:32’):

Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’imwe (17h:00’) urebye ku rupapuro rwamamaza. Gusa, si ko byagenze kuko itsinda ry’abasore n’inkumi bo ku Nyundo batangiye kugerageza ibyuma ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 35’ (18h:35’). Baje kuva ku rubyiniro bakirwa na Dj Miller wavangavanze umuziki, urubyiruko rukizirwa.

Dj Miller yakumbuje urubyiruko rukiva ku ishuri bya bihe by’umuziki basize ugezweho, agarura intekerezo zabo ku ndirimbo bumvise bari ku ishuri ndetse n’izo bakunze nyuma yo kuva ku ishuri basanze ku isoko ry’umuziki.

Saa moya n’igice (19h:30’) rurangiranwa mu kuyobora ibirori Lion Imanzi yaserutse ku rubyiniro abyina:

Uyu mugabo utajya wiburira yinjiye ku rubyiniro abwira urubyiruko ko ‘umunsi ari uwabo’ bakwiye kwirekura bakabyina. Yavuze ko nta mwanya wo kuvuga imbwirwaruhame ahubwo ko umuziki ari wo ushyizwe imbere.

Yasabye ko herekanwa amashusho y’indirimbo ‘Amazi ni meza’ ya Shyaka Gerard na Iryamukuru Jean de Dieudone, bageze ku rubyiniro barayiririmba. Ni indirimbo igaragaza akamaro ka mazi ku buzima bwa muntu ndetse n’uburyo kubungabunga ibidukikije bikwiye gushyirwamo imbaraga na buri wese.

Saa mbiri n’iminota 06’ (20h:06’) Charly&Nina nibo bari batahiwe, babyinishije inkumi n’abasore biratinda:

Charly&Nina bahereye ku ndirimbo bise “Zahabu” yakunzwe cyane, bakomereza ku ndirimbo bise “Face to face”, “I Do” bakoranye na Bebe Cool, ‘Komeza unyirebere”, “Agatege”, “Indoro”, “Owooma” bakoranye na GeoSteady n’izindi nyinshi babyinanye n’abakunzi babo biganjemo ab’igitsinda Gabo.

Baririmbye mu buryo bwa Live bafashwa na Sebeya Band. Bakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, indirimbo bateraga yose, basabaga umusore cyangwa se inkumi wiyiziho kubyina neza kubasanga ku rubyiniro bagafatanya gushimisha abafana.

Saa tatu n’iminota 21’(21h: 21’):  Bruce Melodie wari unyotewe n’abafana yahamagawe ku rubyiniro:

Uyu muhanzi wanyuze muri Coke Studio yinjiriye ku ndirimbo "Embelazzo" yakoranye na Sheebah Karungi, akurikizaho iyitwa “Siribateri” yakoranye n’umuraperi Jay Polly (arabura iminsi mike agafungurwa), yaririmbye kandi “Hello” yahuriyemo na Fille.

Yafashe iminota mike aganiriza abafana be, ababaza niba bameze neza, ubundi aranzika mu ndirimbo yise "Turaberanye" , yayiririmbye asaba abafana kuzamura amaboko. Yakomereje ku ndirimbo yise "Complete me" , "Ntundize",  "Block", "Ndakwanga" yahagarukije benshi n'abari bicaye.

Iyi ndirimbo yise “Ndakwanga” yayifashishije ashimangira ubuhanga bwe mu ijwi riherekejwe no gusimbuka ku rubyiniro Ni indirimbo yaririmbye ayifashijwemo byihariye n'urubyiruko rwari mu Intare Conference Arena. 'Ikinyarwanda" aherutse gukora na Riderman yayiririmbye abafana be baririmba izina rye bati "Melodie" . Yaririmbye kandi indirimbo yise "Ikinya" idarapo ry'umuziki we, ageze ku ndirimbo "Ntakibazo" ibintu birahinduka... Asoreza ku ndirimbo yise "Ndumiwe".

Saa yine n’iminota 20’ (22h:20’): Abacuranzi na-Dj wihariye w'itsinda rya Sauti Sol bageze ku rubyiniro:

Urumuri rw’amatara rwakuwe ku rubyiniro, haseruka itsinda rigizwe n’abagera kuri batanu, buri wese wabonaga ahugijwe no gutegura neza urubyiniro rwa Sauti Sol. Umwe muri bo yanyuzagamo akajya ku ndangururamajwi agategaho ugutwi yumva niba zisohora neza ijwi. Mu minota mike haserutse abacuranzi bitwaje gitari, bahetse udukapu turimo ibyuma bitandukanye, udusume two kwihanaguza icyuya n’ibindi byinshi byo gutegura aho Sauti Sol yagombaga guhagarara.   

Mu kandi kanya haserutse umukobwa ufite uducupa tw’amazi yo kunywa, n’uducupa turimo ibindi byo kunywa bitera imbaraga. Mu minota igera ku icumi haserutse umusore witwaje impapuro zanditseho indirimbo Sauti Sol yagombaga kuririmba azomeka hasi aho bakandagira. Mu minota y'indi nk'itanu(5) haserutse umukobwa wabazaga niba ibyuma byamaze gutungunwa.

Abacuranzi babo batangiye gushyushya ibyuma. MC Lion Imanzi yabahamagaye avuga ko bafite amashimwe akomeye, begukanye ibihembo bitandukanye ari abami b'injyana ya Afro Pop, bafite Indirimbo nyinshi zanyuze benshi n'ibindi…..

Sauti Sol, baserutse ku rubyiniro bakomerwa amashyi y'urufaya. Uwitwa Bien- Aime yapfukamye hasi ashima Imana ko ari imbere y’abakunzi b’itsinda rye i Kigali. Binjiye bavuga bati “Kigali amakuru” abandi bati “ni meza”. Iri tsinda ryahagurukije n'abari mu bitotsi bari bicaye mu bice bitandukanye, bati "Kigali turabakunda cyane".

Mu minota ya mbere, barwanye n'ibyuma bitavugaga neza bavuga ko aho bikemukira bakora udushya. Bataratangira kuririmba abafana batangiye kubaririmba bati "Sauti Sol. Uwitwa Bien Aime yazengurukaga urubyiniro acengerwa n'amajwi y'ibyuma ubundi atanga ikaze mu ndirimbo "Sura yako" .

Yasabye imbabazi avuga ko batunguwe n'uburyo amajwi ari gusohoka.  Bakomereje igitaramo cyabo ku ndirimbo bise "Nerea", ."Live and Die in Africa", “Africa” bakoranye na Yemi Alade. Guhera saa yine n’iminota 45’ (22h:45’) abafana batangiye gusohoka urusorongo, saa tanu (23h:00’) igikundi kimwe kikubuye kiragenda, hasigara abari hafi n’urubyiniro. Iri tsinda ryakomeje kuririmba indirimbo nka "Unconditionaly bae" , "Short N Sweet" , "Kuliko jana" n’izindi baririmbye hasigaye mbarwa mu bitabiriye iki gitaramo.

Bien-Aime yanyuzagamo akajya mu bafana, akabereka uko babyina indirimbo zabo, ubundi akifotoranya nabo. Mbere yo gusoza igitaramo yasabye inkumi n’abasore bazi kubyina kubasanga ku rubyiniro bakabyinana. Sauti Sol yapfundikiye iki gitaramo saa sita z’ijoro. Ni itsinda ry’abanyamuziki bubakiye ku njyana ya Afro-pop rihuriwemo n’abasore b’abanyamashuri; Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, Polycarp Otieno, ryashinzwe mu 2005 rivukira mu mujyi wa Nairobi.

AMAFOTO:

DJ miller

Dj Miller wavangavanze umuziki akanyura benshi.

lioni

Lion Imanzi, wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo.

itsinda

Itsinda rya Charly&Nina.

umnyamuz

Umunyamuziki Bruce Melodie.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gasigwa ernest5 years ago
    ariko Ubu hazakirwe iki ngo ibitaramo bitegurwa mû Rwanda bijye bitangirira igihe koko ?!!!leta nishyiremo imbaraga zishoboka izajye ihana ababitangije batinze kuko nibwo iriya ngeso izacika kuko iyo bidatangiriye igihe bituma gahunda zuwaje kubyitabira zipfa kandi hakunguka banyiribitaramo kuko baba bamaze kubona ayabo.leta nibikurikirane pe
  • ANDY MADOU5 years ago
    BRUCE MELODIE NDAKWEMERA ARIKO IPANTALON WAMBAYE RWOSE NIMBI CYANEEEE UWAGUSHUTSE NGO UYAMBARE YARAGUHEMUKIYE , UBWO WATANGIYE KWAMBARA INZOKA UBWO NI IKUZIMU TOO. WITONDE WAMBARE AGASARABA CG AGASHAPULE BIZAGUFASHA. IYO PANTALON UYITWIKE. KWANJINARA YESU!





Inyarwanda BACKGROUND