RFL
Kigali

KIGALI: Hagiye kuba amarushanwa azahuza Orchestre ebyiri zifatwa nk'iza mbere muri iki gihe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/08/2018 11:19
0


Muri iyi myaka ya vuba ntabwo amatsinda y'abacuranzi yagezweho mu Rwanda mu gihe cyatambutse agiharawe kandi nyamara benshi bahamya ko igihe aya matsinda yari azwi nka Orchestre yakoraga muzika ari bwo umuziki wari umeze neza. Kuri ubu hateguwe amarushwa ahuza aba bacuranzi mu rwego rwo gukumbuza abakunzi b'uyu muziki uburyohe bwawo.



Aya marushanwa agiye kuba bwa mbere mu Rwanda azajya aba buri kwezi ahuze ama Orchestre abiri agaragaza gukomera nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe  n'abari kuyategura. Ku ikubitiro rero aya marushanwa agiye guhuza Orchestre Imanzi y'i Nyamirambo na Dauphin Band izi zikaba ari zo zifatwa nk'iza mbere muri iyi minsi. Aba bakaba bagomba guhatana mu gihe cy'amezi atatu cyane ko buri kwezi bazajya barushanwa rimwe bityo mu nshuro eshatu izaba yahize iyindi ihabwe igihembo nyamukuru cy'iri rushwanwa.

Dauphin Band ni itsinda ry'abacuranzi rizwi cyane ryashinzwe n'umucuranzi Ayabateranya Dauphin wamamaye cyane mu gucuranga ibyo benshi bita ibisope mu gihe iyi Orchestre Imanzi bazaba bahatanye ari itsinda ry'abacuranzi bayobowe n'umuhungu wa Mihigo Francois Chouchou nawe wakanyujijeho. Orchestre zose zizarushanwa hari ibihembo bazahabwa n'ubwo byagizwe ibanga gusa igihembo nyamukuru cy'abahize abandi kikazatangwa ku nshuro ya gatatu bahuye.

OrchestreHagiye amarushanwa yama Orchestre

Iri rushanwa rizatangira ku Cyumweru tariki 5 Kanama 2018 ribere i Nyamirambo mu kabyiniro ka Bahaus Bar. Mu bazasusurutsa abantu harimo; Makanyaga Abdoul ndetse na Dj Bissoso uzaba avangavanga imiziki nyuma y'irushanwa. Kwinjira muri iki gitaramo kizaberamo iri rushanwa ni amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND