RFL
Kigali

Burundi: Sauti Sol yirahiriwe n’abantu ibihumbi yataramiye iminsi ibiri mu gitaramo ‘Bujumbura Lights up’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2018 14:19
1


Itsinda ry’abanyamuziki rikomeye mu muziki w’Afurika y’Uburasirazuba rikomoka mu gihugu cya Kenya, ryanyuze ibihumbi n’ibihumbi byitabiriye igitaramo bahakoreye mu gihe cy’iminsi ibiri cyiswe ‘Bujumbura Lights up’.



Mbere y’uko bagera i Bujumburu mu Burundi aba basore bari baganiriye na Akeza.net bavuga ko baharaniye bagiharanira kwamamaza no kuvuga ibyiza by’umugabane w’Afurika. Aba bombi bakoze igitaramo tariki ya 03 na 05 Kanama 2018. Akeza.net, yandikirwa mu Burundi, ivuga ko aba basore bakiriwe mu buryo budasanzwe, bararirimbwa banandikwa ku byapa. Sauti Sol yaherukaga muri iki gihugu mu myaka ibiri ishize.

Image may contain: one or more people, crowd and outdoor

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru mu gitaramo Sauti Sol yakoreye EFI Nyakabiga

Igitaramo bahakoreye cyakubise cyiruzura, ibintu bavuga ko bishimiye mu buryo bukomeye. Savara Mudigi, Willis Chimano, Polycarp Otieno ndetse na Baraza bagize itsinda rya Sauti Sol, ngo ni bamwe mu banyamuziki bashimishijwe no kubona ibihumbi by’abitabiriye igitaramo bakoreye i Burundi, bikabarenga bagasanga abari mu gitaramo bazi buri jambo rigize indirimbo zabo.

Iki kinyamakuru kivuga ko, Sauti Sol yakoze uko ishoboye nk’itsinda ryari rikumbuwe mu gitaramo ‘Bujumbura Lights up’ abarundi babakuriyemo ingofero bitewe n’uburyo bitwaye bafatanije na Sat-B w’i Burundi. Sauti Sol yaririmbye i Burundi ku butumire bwa “Uburundi Bwacu’ bishimiraga interaga y’umujyi wa Bujumbura.

IHERE IJISHO UKO BYARI BYIFASHE MU GITARAMO; AMAFOTO:

Image may contain: 1 person

Image may contain: 1 person

Image may contain: one or more people

Image may contain: 1 person, smiling

Image may contain: one or more people

Image may contain: 2 people

Image may contain: 2 people

Image may contain: 1 person

Image may contain: 1 person

Image may contain: 5 people, people standing, crowd, wedding and outdoor

Image may contain: 1 person, indoor

 Image may contain: 1 person, smiling, outdoor

Image may contain: one or more people and people on stage

AMAFOTO: AKEZA.NET






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hamisi5 years ago
    Abarundi bakunda kwishima barugurutse ntibamaze nkabanywaranda nubundi





Inyarwanda BACKGROUND