Itsinda ry’abanyamuziki rikomeye mu muziki w’Afurika y’Uburasirazuba rikomoka mu gihugu cya Kenya, ryanyuze ibihumbi n’ibihumbi byitabiriye igitaramo bahakoreye mu gihe cy’iminsi ibiri cyiswe ‘Bujumbura Lights up’.
Mbere y’uko bagera i Bujumburu mu Burundi aba basore bari baganiriye na Akeza.net bavuga ko baharaniye bagiharanira kwamamaza no kuvuga ibyiza by’umugabane w’Afurika. Aba bombi bakoze igitaramo tariki ya 03 na 05 Kanama 2018. Akeza.net, yandikirwa mu Burundi, ivuga ko aba basore bakiriwe mu buryo budasanzwe, bararirimbwa banandikwa ku byapa. Sauti Sol yaherukaga muri iki gihugu mu myaka ibiri ishize.
Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru mu gitaramo Sauti Sol yakoreye EFI Nyakabiga
Igitaramo bahakoreye cyakubise cyiruzura, ibintu bavuga ko bishimiye mu buryo bukomeye. Savara Mudigi, Willis Chimano, Polycarp Otieno ndetse na Baraza bagize itsinda rya Sauti Sol, ngo ni bamwe mu banyamuziki bashimishijwe no kubona ibihumbi by’abitabiriye igitaramo bakoreye i Burundi, bikabarenga bagasanga abari mu gitaramo bazi buri jambo rigize indirimbo zabo.
Iki kinyamakuru kivuga ko, Sauti Sol yakoze uko ishoboye nk’itsinda ryari rikumbuwe mu gitaramo ‘Bujumbura Lights up’ abarundi babakuriyemo ingofero bitewe n’uburyo bitwaye bafatanije na Sat-B w’i Burundi. Sauti Sol yaririmbye i Burundi ku butumire bwa “Uburundi Bwacu’ bishimiraga interaga y’umujyi wa Bujumbura.
IHERE IJISHO UKO BYARI BYIFASHE MU GITARAMO; AMAFOTO:
AMAFOTO: AKEZA.NET
TANGA IGITECYEREZO