RFL
Kigali

Bruce Melodie yateguje ibidasanzwe mu gitaramo azakorera i Burundi ari kumwe na Big Fizzo n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2018 15:21
0


Umunyamuziki Itahiwacu Bruce Melodie wamamaye nka Bruce Melodie ari mu myiteguro ikomeye y’igitaramo agiye gukorera mu gihugu cy’u Burundi azahuriramo n’abahanzi b’i Burundi barimo Big Fizzo, Jally Joe, Vichou Peace&Love, Kolly Da Magic na Ingo Live Band.



Bruce Melodie witegura gutaramira i Burundi yegukanye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani, aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Block”, yabanjirijwe n’izirimo nka “Embelazo” yakoranye na Sheebah Karungi, “Tuza” aherutse guhuriramo na Allioni, “Power” yakoranye na Khalfan n’izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bruce Melodie yavuze ko yaherukaga mu mujyi wa i Burundi mu myaka ine ishize ubwo yari kumwe n’itsinda rya Super Level. Avuga ko ab’i Burundi bakwiye kumwitege banamwitegure mu gitaramo azabakorera. Ati “Abahanzi bose wabonye ku rupapuro rwamamaza igitaramo ni ab’i Burundi, tuzakorana. Ni igitaramo gisanzwe, urumva hashize igihe kinini najyayo mperukayo muri 2014, icyo gihe twari twajyenye na Super Level.  

“Ni ukuvuga ngo banyitege banyitegure [Akubita agatwenge]. Ntagihundutse nzahagaruka i Kigali tariki 23 Ukuboza, 2018. “  Uyu muhanzi avuga ko azajyanye n’itsinda rye basanzwe bakorana ‘tuhatwike nta bintu byinshi’.

Kuya 25 Ukuboza, 2018 Bruce Melodie azakorera igitaramo i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari kumwe n’umunyabigwi Big Fizzo unaherutse kurushinga. Iki gitaramo cyateguwe na Guerra Plaza. Kuya 28 Ukuboza, 2018 Uyu muhanzi azakora igitaramo azahuriramo na Vichou Peace&Love, Rally Joe, Kolly Da Magic na Ingo Live Band, igitaramo kizabera Gitega.  

Iki gitaramo kizabera kuri ‘Kugasaka Stadium’ kizatangira saa cyenda z’amanywa (15h:00’) gisozwe mu gitondo. Kwinjira ni ibihumbi bitatu(3 000)  mu myanya isanzwe, ni ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10 000 ). 


Bruce Melodie azakora igitaramo azahuriramo na Big Fizzo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND