RFL
Kigali

I AM THE FUTURE: Ni nde uzegukana miliyoni 15? Twasuye mu mwiherero abari mu irushanwa-VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/12/2018 21:22
0


Kuri uyu wa 3 tariki 12/12/2018 nibwo INYARWANDA yanyarukiye Kimironko kuri Excella High School ahari kubera umwiherero w’abanyempano 20 bazahatana mu cyiciro cya 2 cy’irushanwa I Am The Future. Bamwe muri bo batuganirije uko imibereho yabo yifashe mu mwiherero ndetse n’ibyo bamaze kwigirayo.



Ni ahantu hatuje hasa n’ahitaruye urujya n’uruza rw’umujyi wa Kigali, abateguye irushanwa bahamya ko imiterere y’aha hantu bagiye gukorera umwiherero bizafasha cyane abitabiriye irushanwa kwiga byinshi bishoboka byazabasha yaba mu irushanwa ndetse na nyuma yaryo. Abitabiriye irushanwa bari mu mwiherero nabo bavuga ko uyu ari umwanya w’ingirakamaro cyane kuko biga byinshi batari baratekerejeho mbere yo kuza mu irushanwa.

I am the future

Aba ni 18 batangajwe ko bakomeje mu irushanwa

Abitabiriye irushanwa twaganiriye bavuga ko bo ubwabo hagati yabo bizera ko bose bafite impano ndetse ngo biragoye kuba watunga agatoki ngo uvuge ngo runaka niwe urusha abandi. Bavuga ko biteguye neza uko irushanwa rizagenda, cyane ko kuri iyi nshuro bazaba bahatana ari babiri babiri, urushije undi akaba ari we uguma mu irushanwa.

Twaganiriye kandi na Rebecca, umwe mu bakobwa bagarutsweho cyane mu gice cya mbere cy’irushanwa kubera uburyo yizengurukije bigatuma yambara ubusa. Yagize ati “Uburyo nari nambaye navuga ko byari bisanzwe kuko yari ikanzu ndende, ahubwo habayemo ikibazo bitewe no kubyina, gusa hari bamwe babifashe nabi ariko nta birenze.”

I Am The Future ni urushanwaa ryatangiranye n'abaririmbyi bageze kuri 25 ariko 7 baza gukurwamo nyuma yo guhatana, muri bo 5 bari abaririmba hip hop, dore ko iyi njyana yari yasezerewe burundu muri iri rushanwa. Nyuma abategura irushanwa baje kubyigaho basanga bakwiye gutanga amahirwe nibura ku bantu 2 mu bari basezerewe, hagendewe ku bafite amajwi menshi mu matora yo kuri interineti. Abo ni itsinda riririmba hip hop ryitwa Gisaka empire ndetse n'umusore uririmnba injyana gakondo anacuranga inanga witwa Rugira Divin.

I am the future

Gisaka Empire bahawe amahirwe yo kugaruka mu irushanwa

I am the future

Divin nawe yagaruwe mu irushanwa

Kuri uyu wa 6 bazaba bahatana mu cyiciro cya 2 cy'iri rushanwa, bikazabera muri Hotel des Milles Collines aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5 (5,000) mu myanya isanzwe, n'ibihumbi 10 (10,000) mu myanya y'icyubahiro. bazakomeza kugeza ubwo ku itariki 29 hazatangazwa uwatsinze uzegukana miliyoni 15 (15,000,000) ndetse n'uzamukurikira uzegukana miliyoni 7 (7,000,000).

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na bamwe mu bari mu mwiherero mu irushanwa ‘I AM The Future’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND