RFL
Kigali

I Am The Future: Hip Hop yaciriwe inkoni izamba, Gisaka Empire nibo batwaye ibendera

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/12/2018 21:32
1


Ku wa gatandatu tariki 08/12/2018 habaye amarushanwa ‘I Am The Future’ asozwa 25 bahatanaga havuyemo 7 basezererwa hasigara 18. Kuri iyo nshuro bavuze ko abahanzi bose bahatanaga mu njyana ya Hip Hop badashobora gukomeza. Nyuma yo gushishoza, Gisaka Empire bahawe amahirwe yo kugaruka mu irushanwa, ubu bahagarariye Hip Hop.



I Am The Future ni irushanwa ryo kuririmba rigamije kuzamura imoano ndetse no kubaka abahanzi bashoboye b’ejo hazaza. Ryari ishiraniro ubwo 25 batoranyijwe mu turere twose two mu gihugu bahataniraga gukomeza mu irushanwa. Amahirwe ntiyigeze asekera abakora injyana ya hip hop, dore ko babaye ibitambo bavamo bose uko ari 5 bari bitabiriye iri rushanwa, abavuyemo bose bari 7.

I am the future

Gisaka Empire ntibari babashije gukomeza

Ubwo abateguye iri rushanwa basobanuraga impamvu hip hop isezerewe, bavugaga ko ahanini ari uko bigoye guca urubanza hagati y’umuririmbyi n’umuraperi kubera ukuntu injyana zabo zitandukanye cyane. Kuri uyu wa 3 nibwo twagannye aho ababashije gukomeza mu irushanwa bakorera umwiherero mu ishuri rya Excella riherereye Kimironko. Twatunguwe cyane no gukubitana amaso na Gisaka Empire, abasore babiri bihurije hamwe bakora itsinda riririmba injyana ya Hip Hop.

I am the future

Gisaka Empire bahawe amahirwe yo gukomeza mu gice cya 2 cy'irushanwa

I am the future

Rugira Divin (wambaye imikenyero) nawe yari yavuyemo ariko ahabwa andi mahirwe

Twegereye aba basore tubabaza uko bagarutse mu mwiherero batubwira ko kuri uyu wa 2 tariki 11/12/2018 ari bwo bahamagawe ngo bahabwe amahirwe yo gukomeza mu irushanwa. Uretse bo kandi, na Rugira Divin ucuranga inanga akaririmba mu buryo bwa gakondo nyarwanda nawe yahawe andi mahirwe.

Ubwo twabazaga Producer David uri mu bateguye iri rushanwa uko byagenze, yatubwiye ko bashishoje bagasanga byaba byiza guha abandi 2 mu basezerewe amahirwe yo gukomeza, dore ko ngo hagendewe ku barushije abandi amajwi mu gutorwa cyane kuri interineti. Gisaka Empire bavuga ko bazanye ingamba nshya zo guhesha ishema injyana ya hip hop bahagarariye muri iri rushanwa ririmo abandi baririmbyi 19 baririmba izindi njyana.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Gisaka Empire:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert5 years ago
    Ndabakunze basore, courage kbx!!





Inyarwanda BACKGROUND