Ubuyobozi n’abarimu b’ishuri rya muzika ku Nyundo muri iyi minsi bari kuzenguruka igihugu bashakisha abanyeshuri baziga muri iri shuri mu mwaka w’amashuri 2018. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018, iki gikorwa cyari kigeze mu karere ka Huye, aho abanyeshuri bari bitabiriye ari benshi bose bahatanira kujya kwiga mu ishuri ry'umuziki
I Huye bahageze nyuma ya Musanze, Rubavu na Rusizi. Aha hose bagiye batoranya abanyeshuri bifuza kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Kugeza ubu i Huye hafite umwihariko w'uko mu ho bamaze kujya hose ariho hagaragaye umubare munini w’abashaka kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo cyane ko hitabiriye abarenga mirongo itandatu.
Muri aya majonjora abari bagize akanama nkemurampaka ni; Pastor Aimable Nsabayesu, Murenzi Janvier na Might Popo na Ben Ngabo Kipeti nk’ibisanzwe. Aya marushanwa yitabiriwe cyane cyane n’urubyiruko rurangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bagaragazaga impano mu kuririmba, gucuranga n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki.
Huye abahatana bari benshiHuye n'abigitsinagore bari bitabiriyeByanze bikunze uyu ararapa tuMight Popo umuyobozi w'iri shuriI Huye abanyehuri bahatanye ku rwego rwo hejuru
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO