Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ni bwo mu mujyi wa Huye habereye igitaramo cya mbere cyo gufungura irushanwa rya PGGSS7, muri iki gitaramo buri muhanzi yiyeretse abakunzi be ndetse agerageza kubashimisha Oda Paccy we wari witwaye neza yahuye n’isaganya ipantaro imucikiraho bituma abigarukaho nyuma yiki gitaramo.
Muri iki gitaramo umuhanzikazi Oda Paccy yitwaye neza ku rubyiniro aho yifashishije n'ababyinnyi bamufashije kubyinira abafana be, icyakora kabone nubwo byagenze gutyo uyu muhanzikazi ubwo yageragezaga kubyina ipantaro yamucikiyeho, uku gucika Paccy akaba yatangaje ko ari impanuka yamubayeho ndetse anabisabira imbabazi ababa babifashe nabi.
REBA HANO UKO ODA PACCY YITWAYE I HUYE
Uyu muraperikazi kandi yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yamaze guhindura imyambarire dore ko agiye gutangira kwambara nk’umuraperi akagaragara mu isura y’umuraperikazi nyawe aha kandi Paccy yishimiye bikomeye ibyavuye mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017.
AMAFOTO YA PACCY IPANTARO YAMUCIKIYEHO:
Oda Paccy ipantaro yamucikiyeho irifungura ku buryo byamubangamiye ku rubyiniro
UMVA HANO BYINSHI PACCY YATANGAJE AVUYE KU RUBYINIRO NDETSE ANAVUGA KU IPANTARO YAMUCIKIYEHO
TANGA IGITECYEREZO