RFL
Kigali

HUYE: Kid Gaju yashimishije abakunzi be anabamurikira indirimbo ye nshya 'Kami'-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/05/2017 12:18
0


Muri iyi minsi imwe mu ndirimbo ziri guca ibintu hano mu Rwanda ni ‘Kami’ indirimbo ya Kid Gaju na The Ben, ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2017 ni bwo bwa mbere Kid Gaju yaririmbye iyi ndirimbo mu ruhame, akaba yarayiririmbye mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Huye dore ko ariho yataramiye.



Iki gitaramo Kid Gaju yakoreye mu mujyi wa Huye cyari kigamije kwishimira uburyo iyi ndirimbo iri gukundwa mu bice binyuranye by’igihugu ndetse Kid Gaju nawe akaboneraho umwanya wo kuyumvisha abantu anayibaririmbira muri gahunda afite zo kuzenguruka ibice binyuranye by’igihugu yamamaza iyi ndirimbo.

Nyuma y'umwanya utari muto abakunzi ba muzika bamaze bategereje ko uyu muhanzi agera ku rubyiniro mu kabyiniro ka 144 kaba m u mujyi wa Huye bashimishijwe no kubona ageze ku rubyiniro, ibyo kurambirwa babishyira hasi bikatira umuziki. Mu ndirimbo nke yaririmbye, Kid Gaju ukunzwe muri iyi minsi yasusurukije abafana be dore ko umwanya munini yaririmbye ari mu bafana rwagati aho kuba ku rubyiniro.

kidkidkidkidKid Gaju imbere y'abafana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND