RFL
Kigali

HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi na Polisi y’igihugu, ibyari byibwe byashyikirijwe ba nyirabyo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2017 9:36
0


Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y'uko abahanzikazi Charly na Nina bibwe amasakoshi yabo arimo n’amatelefone ndetse n’ibindi bigendanwa, muri aya masakoshi kandi hari harimo bimwe mu byangombwa by’aba bakobwa. Kuri ubu, bamaze gusubizwa ibyo bari bibwe ababyibye batabwa muri yombi.



Aba bahanzi bari bamanutse i Huye ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 aho bari bagiye gutaramira abanyeshuri mu ngendo bakoranaga na sosiyete ya MTN Rwanda bazenguruka kaminuza zitandukanye.  Kuri uwo munsi hakaba hari hatahiwe Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, igitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y'akarere ka Huye.

Ubwo bari muri iki gitaramo aba bahanzikazi basoje kuririmba bagiye mu modoka basanga hari abayibakinguriye biba ibintu hafi ya byose basizemo harimo amasakoshe arimo ibyangombwa, amafaranga ndetse n’ibindi bintu nkenerwa abakobwa bitwaza mu ngendo. Usibye ibi ariko aba bajura ngo banibye ama telefone yabo nk'uko byatangajwe na Muyoboke Alex umujyanama w’aba bahanzikazi.

Charly na NinaCharly na Nina bari bamaze igihe bibiwe i Huye kuri ubu bamaze gusubizwa ibyo bibwe

Polisi y'igihugu yabwiye Inyarwanda.com ko abibye aba bahanzikazi bamaze gutabwa muri yombi ndetse n’ibyo bari bibye bikaba byarafashwe ndetse bigashyikirizwa ba nyirabyo.  Umuvugizi wa Police ACP Theos Badege, yagize ati”

Nibyo koko ibyo abo bahanzikazi bari bibwe byamaze gufatwa ndetse byahawe ba nyirabyo hafi ya byose, ndetse n'abakekwa ko bari babibye batawe muri yombi barafungwa. Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017 barashyikirizwa ubushinjacyaha.”

Muyoboke Alex usanzwe akurikirana inyungu za Charly na Nina, yabwiye wemereye Inyarwanda.com ko ibyo bari bibwe babibonye usibye telephone imwe gusa itaraboneka, ariko uyu mugabo ndetse  ashimira bikomeye Polisi y’u Rwanda imbaraga ikoresha mu gufata abagizi ba nabi ngo baryozwe ubugizi bwa nabi baba bakoze.

Twamaze guhabwa ibyo twari twibwe, twari twihebye tuzi ko byarangiye ariko Polisi yacu ntijya iryama iba iturebera. Ubu bamaze kudushyikiriza ibyari byibwe hafi ya byose. Ni abo gushimirwa.-Alex Muyoboke

ACP Theos Badege yavuze ko bagikomeje gushakisha ibitarafatwa ku buryo vuba biri bube byamaze kugaruzwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abanyarwanda muri rusange ko agomba kugira uruhare mu gucunga ibyabo kuko ngo n'ubwo mu Rwanda hari umutekano uhagije ariko abantu batagomba kwirara ngo babe barara badakinze cyangwa ngo babe basiga imodoka ahantu hatemewe batanazikinze kandi bazi ko harimo ibintu by’agaciro.

charly na NinaCharly na Nina bari gutegura igitaramo cyo gushyira hanze Album yabo nshya 'Imbaraga'

Twibukiranye ko aba bahanzikazi bamaze gusubizwa ibyo bari bibwde kuri ubu bakomeje kwitegura igitaramo gikomeye cyo kumurika Album yabo ya mbere bazashyira hanze tariki 1 Ukuboza 2017 igitaramo cyizabera muri Camp Kigali, kikazitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare bazaba baje kubashyigikira barimo Juliana Kanyomozi, Big Farious, Geosteady, Yvan Buravan, Dj Pius ndetse na Andy Bumuntu.

REBA HANO INDIRIMBO 'ZAHABU' CHARLY NA NINA BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND