RFL
Kigali

HUYE: Abanyeshuri bimwe uruhushya rwo kwitabira igitaramo cya Airtel Muzika bahitamo kwandikira Meddy ibaruwa–AMAFOTO +VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2017 12:25
4


Mu mujyi wa Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017 ni bwo haberaga igitaramo cya Airtel Muzika. Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abahanzi nka Khalfan, Riderman ndetse na Meddy wari umuhanzi mukuru. Meddy yaje gutungurwa n’abanyeshuri bari bimwe uruhushya rwo kwitabira igitaramo cye bahitamo kumwandikira ibaruwa.



Meddy ubwo yavaga ku rubyiniro ku nshuro ya mbere yagiye arihanagura anywa amazi maze agarutse bwa kabiri azamukana urwandiko yari ahawe n’abanyeshuri bo mu ishuri rya “Notre Dame de la Providence Karubanda bamumenyesha ko bamukunda nubwo ubuyobozi bw’ikigo butari bwabemereye gusohoka ngo babashe kwitabira iki gitaramo cyabereye iruhande rw’ikigo.meddyNgiyi ibaruwa Abanyeshuri bandikiye Meddy

Meddy ari ku rubyiniro yarahindukiye aterera amaso muri iki kigo abona abanyeshuri bakoze agatsiko bari kumufana arabitegereza areba urwandiko bamwandikiye maze abamenyesha ko yarubonye kandi ko nawe abakunda. Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake yatangaje ko uru rwandiko rurerure yandikiwe n’abanyeshuri rukubiyemo amagambo yuko bamukunda nubwo batabashije kwitabira igitaramo cye kuko batabonye uruhushya.

Aba banyeshuri bari bimwe uruhushya bahisemo gukurikiranira aha iki gitaramoNubwo bimwe uruhushya ariko ntibyababujije kwereka urukundo Meddy

Meddy yijeje abanyamakuru ko nibimukundira azakora uko ashoboye akajya gusuhuza aba banyeshuri b’abafana be biga muri iki kigo. Twibibutse ko nyuma y’igitaramo yakoreye i Huye Meddy agomba guhita yerekeza i Rubavu muri ibi bitaramo bya Airtel Muzika arimo kuzenguruka igihugu.

REBA HANO UBWO MEDDY YABWIRAGA ABANYESHURI KO YABONYE IBARUWA YABO

UMVA HANO IBYO MEDDY YATANGAJE KURI URU RWANDIKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra6 years ago
    i like the smile on their faces
  • 6 years ago
    Ewana meddy azaze byanze bikunze turamutegereje,arakaza neza
  • Never mind.6 years ago
    Meddy azihangane aze aba S6 bataragenda Azaze muri shomage turamutegereje!
  • Gaju Dorcas6 years ago
    Meddy turagukunda cyane turi INKORAMUTIMA zawe,are your big fans and we love you





Inyarwanda BACKGROUND