Humble Jizzo umwe bagize itsinda rya Urban Boys ari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe bw. Kuri ubu umuryango w'umugore we wamaze kugera mu Rwanda aho baje gutaha ubukwe bw'umwana wabo. Tariki 19 Ugushyingo 2018 habayeho umugoroba wo gusangira hagati y'ababyeyi yaba uwa Humble Jizzo ndetse n'uw'umufasha we.
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 19 Ugushyingo 2018 ni bwo imiryango ya Humble Jizzo n'umufasha we bahuriye mu mujyi wa Kigali mu mugoroba wo gusangira no kumenyana bakazashyingirana baziranye. Humble Jizzo yari ari kumwe na se ndetse na murumuna we. Mu gihe Amyblauman we yari ari kumwe n'ababyeyi be bose, impanga ye ndetse na musaza we bose bavuye muri Amerika ubu bari mu Rwanda.
Binyuze mu butumwa buri ku mbuga nkoranyambaga Humble Jizzo akomeje gushinjwa konona umuco w'abanyarwanda aho nta musore uganira na sebukwe yambaye ingofero. Umwe mu bahanuye Humble Jizzo yagize ati"Ariko rero ugerageze wereke abo babyeyi umuco wacu kuko nta muntu uhagararana na sebukwe yambaye ingofero uretse no kuyicurika icyo ntabwo ari ikinyabupfura n'ubwo nabo ari abazungu ariko bakwiye kumenya ko iwacu tutitwara nk'abana babo batubaha abakuru. Naguhanaga uzagire urugo rwiza."
Kwambara ingofero imbere ya Sebukwe, Humble Jizzo avuga ko nta kibazo kirimo
Mu mugoroba abasaza bose basangiriyemo Humble Jizzo yongeye kugaragara yambaye ingofero nk'uko byanagenze ubwo yakiraga sebukwe ndetse na muramu we ari naho abafana bahereye bashinja uyu muhanzi kutagaragaza ikinyabupfura imbere ya sebukwe cyane ko mu muco nyarwanda nta musore uhagararana na sebukwe yambaye ingofero noneho anayicuritse nk'uko uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yakunze kugaragara. Humble Jizzo yabwiye Inyarwanda.com ko nta muco yishe. Yagize ati: "Mu muco babyita guhuza imiryango rwose. Nta muco wapfuye"
Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss mu minsi ishize yatangaje ko ubukwe bwe buzaba tariki 24 Ugushyingo 2018 ndetse hadateye kabiri ahita ashyira hanze integuza z'ubutumire mu bukwe bwe. Amakuru ahari ni uko ubu bukwe buzabera mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.
Humble Jizzo yanenzwe kuganira na Sebukwe yambaye ingofero ibyafashwe nko konona umuco no kutagaragariza Sebukwe ikinyabupfura
TANGA IGITECYEREZO