RFL
Kigali

Humble Jizzo yongeye gukora ibyafashwe nko konona umuco ndetse n'ikinyabupfura gike imbere ya Sebukwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2018 9:36
11


Humble Jizzo umwe bagize itsinda rya Urban Boys ari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe bw. Kuri ubu umuryango w'umugore we wamaze kugera mu Rwanda aho baje gutaha ubukwe bw'umwana wabo. Tariki 19 Ugushyingo 2018 habayeho umugoroba wo gusangira hagati y'ababyeyi yaba uwa Humble Jizzo ndetse n'uw'umufasha we.



Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 19 Ugushyingo 2018 ni bwo imiryango ya Humble Jizzo n'umufasha we bahuriye mu mujyi wa Kigali mu mugoroba wo gusangira no kumenyana bakazashyingirana baziranye. Humble Jizzo yari ari kumwe na se ndetse na murumuna we. Mu gihe Amyblauman we yari ari kumwe n'ababyeyi be bose, impanga ye ndetse na musaza we bose bavuye muri Amerika ubu bari mu Rwanda.

Binyuze mu butumwa buri ku mbuga nkoranyambaga Humble Jizzo akomeje gushinjwa konona umuco w'abanyarwanda aho nta musore uganira na sebukwe yambaye ingofero. Umwe mu bahanuye Humble Jizzo yagize ati"Ariko rero ugerageze wereke abo babyeyi umuco wacu kuko nta muntu uhagararana na sebukwe yambaye ingofero uretse no kuyicurika icyo ntabwo ari ikinyabupfura n'ubwo nabo ari abazungu ariko bakwiye kumenya ko iwacu tutitwara nk'abana babo batubaha abakuru. Naguhanaga uzagire urugo rwiza."

humble jizzo

Kwambara ingofero imbere ya Sebukwe, Humble Jizzo avuga ko nta kibazo kirimo

Mu mugoroba abasaza bose basangiriyemo Humble Jizzo yongeye kugaragara yambaye ingofero nk'uko byanagenze ubwo yakiraga sebukwe ndetse na muramu we ari naho abafana bahereye bashinja uyu muhanzi kutagaragaza ikinyabupfura imbere ya sebukwe cyane ko mu muco nyarwanda nta musore uhagararana na sebukwe yambaye ingofero noneho anayicuritse nk'uko uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yakunze kugaragara. Humble Jizzo yabwiye Inyarwanda.com ko nta muco yishe. Yagize ati: "Mu muco babyita guhuza imiryango rwose. Nta muco wapfuye"

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss mu minsi ishize yatangaje ko ubukwe bwe buzaba tariki 24 Ugushyingo 2018 ndetse hadateye kabiri ahita ashyira hanze integuza z'ubutumire mu bukwe bwe. Amakuru ahari ni uko ubu bukwe buzabera mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

humble jizzo
Humble Jizzo yanenzwe kuganira na Sebukwe yambaye ingofero ibyafashwe nko konona umuco no kutagaragariza Sebukwe ikinyabupfura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamanzi5 years ago
    Mubazungu ntacyo bitwaye uretse ba sebukwe no murusengero bamwe babwiriza bambaye ingofero, ntaribi tu.
  • Omar5 years ago
    Buriya ni ubuzima bwe bwite,mwihangane mureke kwinjira mungo zabandi kuko nawo si umuco,uko yakwitwara kose ntabwo ari mubutumwa bwakazi,ari iwe kandi ni sebukwe ntabwo ari ambassador bahuye,muri make iyi nkuru nta shingiro ifite
  • DSP5 years ago
    n' umusitari. ariko wasanga afite igitwe kibi adashak kugaragaza. umuntu utajya ukuramo ingofero se!!
  • nkotanyi5 years ago
    uretse kubaha so bukwe ntiwanakubaha so u kubyara koko ?! ntabwo ari ikinyabupfura kuba uri kumwe n'umubyeyi wawe wambaye ingofero?! jamais!!!!
  • lily5 years ago
    hari ibintu abantu bakuririza rwose bikancanga
  • N5 years ago
    Muramurenganya!
  • 5 years ago
    thumbs up
  • Noah5 years ago
    Buriya baganiraga muruhe rurimi! Cg bari bafite umusemuzi Nonese ntabandi bavandimwe agira?
  • John 5 years ago
    iyo mugiriye umuntu amashyari mutangira kwitwaza umuco, ngaho utariwica umuco nyarwanda nashyire agatoki hejuru?
  • Bamporiki5 years ago
    Hahaha !! Mukanya baramwambura ubutore !
  • semu5 years ago
    Ntabwo kurangaza ama dreads imbere Ya sebukwe aribwo busirimu ahubwo yabubashye





Inyarwanda BACKGROUND