RFL
Kigali

Humble Jizzo wo muri Urban Boys atewe ishema n'umwana aherutse kubyara ndetse yanamwise izina rye

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/10/2014 10:05
5


Umuhanzi Humble; umwe mu basore batatu bagize Urban Boys, atewe ishema n’umwana w’umuhungu aherutse kwibaruka ndetse yamaze no kumwita izina rye, akaba yaramubyaranye n’umukobwa bamaze igihe bakundana kandi n’ubu umubano wabo ukaba ukifashe neza, bakomeje bombi kwishimira imfura yabo.



Humble ubusanzwe witwa Manzi James, hashize ibyumweru bitatu abaye umubyeyi kuko yabyaye umwana w’umuhungu tariki 25 Nzeri 2014 ndetse ubu yamaze no kumwita Manzi Giann, kuba yaramwise izina rye bikaba biri muri byinshi byerekana ko amukunda kandi atewe ishema n’iyi mfura ye.

Humble amaze ibyumweru bitatu abaye se w'umwana w'umuhungu

Humble amaze ibyumweru bitatu abaye se w'umwana w'umuhungu

Nk’uko Humble yabitangarije Inyarwanda.com, umukobwa babyaranye uyu mwana yitwa Umurerwa Aimée kandi bamaranye igihe bakundana, nk’uko abyemeza akaba adakunze kujarajara mu bakobwa benshi ariko n’uyu bakundana akaba atarakunze ko amakuru y’urukundo rwabo yajya hanze cyane, gusa bakaba bakundana kandi n’ubu bikaba bigikomeje kuko bafitanye umwana bombi bishimira kandi bakunda by’agahebuzo.

Humble amaze igihe akundana n'umukobwa babyaranye

Humble amaze igihe akundana n'umukobwa babyaranye

Humble kandi yatangarije Inyarwanda.com ko uyu mwana we yifuza ko nawe yazaba umuhanzi agakunda umuziki nka se, ibi bikaba byaratumye ashaka kumwita izina rya kimwe mu bicurangisho bya muzika nka Piano, Guitar n’ibindi bitandukanye ariko asanga akwiye kumureka akazihitiramo ibizamunyura, gusa ibyo bikaba bitazabuza Humble gukora ibishoboka byose ngo ku myaka ibiri uyu muhungu azabe yatangiye kwiga gucuranga Piano.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo9 years ago
    ndishimye cyane kuko ufite ibitekerezo bya bagabo ahubwo uwomukobwa musabe iwabo
  • cola9 years ago
    Ariko mwagiye mwambara ingofero ishushanyijeho urwanda mana yajye jye ibi byantera isono kwambara umwambaro atari uwajye ibyanyu kuki mutinya kubyambara???? ubu iyo ukubitaho y angofero iriho ibendera ry urwanda nari kurushaho kugukunda,kandi rwose byaba byiza kurusha iyo ngofero wambaye bitavuze ko ari ambi ahubwo bivuze ko ukunda cyane iryo bara ririmo.
  • 9 years ago
    Waoo! Hamble uri umugabo kbsa kwizina add piano
  • 9 years ago
    YEGO NIBYO
  • 9 years ago
    NIBYIZA





Inyarwanda BACKGROUND