RFL
Kigali

Humble Jizzo wamaze gushyira hanze 'Save the date' y'ubukwe bwe ari gushakisha umucuruzi uzamwambika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/09/2018 13:35
1


Muri iyi minsi kimwe mu bigezweho mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, ni imyiteguro irimbanyije y'ubukwe bwa Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys uri mu myiteguro yo kurushinga n'umunyamerikakazi Amyblauman banamaze kubyarana imfura. Kuri ubu bamaze gushyira hanze 'Save the date'.



Humble Jizzo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yamaze gushyira hanze itangazo ashakisha abacuruzi b'imyambaro y'abageni bifuza kuzamwambika hamwe n'umugore we AmyBlauman cyane ko umucuruzi wazabambika bwaba ari n'uburyo bwiza bwo kwamamaza ibikorwa bye kuko ubukwe bw'uyu muhanzi buzaca mu binyamakuru byinshi bya hano mu Rwanda.

Urban Boys

Humble Jizzo yashyize hanze 'Save the date' ateguza ubukwe bwe

Humble Jizzo aganira na Inyarwanda yadutangarije ko yabajije umuntu abantu bazi wambika neza abageni kugira ngo barebe uko bahura bakaganira ku buryo bazakorana mu bukwe. Avuga ko umucuruzi usanzwe wiyizeye yabegera bakaganira bityo nyuma yo kubona ko bakorana neza. Humble Jizzo asanga ntakabuza uwo azabona azahita amuha isoko by'akarusho akazaba abonye uburyo bwiza bwo kwamamaza ibikorwa bye.

Urban Boys

Humble Jizzo ari gushaka abacuruzi bazamwambika

Humble yambitse Blauman impeta y’urukundo ku wa 14 Gashyanyare 2017, ubwo bari barimo gufata amashusho y’indirimbo ‘Do you Know’ bahuriyemo. Kuri ubu barateganya gukora ubukwe ku wa 24 Ugushyingo 2018, nk’uko bigaragara ku nteguza y’ubutumire bashyize ahagaragara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niwenshuti Bwana5 years ago
    Congz to Humble J. Ibyo kwambara byo ntagire impungenge, nanyarukire kuri Sainte Famille ahahoze Economat General arahasanga uruganda rwitwa UFACO & VLISCO rukora imyambaro y'ingerj zosem mu rwego rwo kugirango abanyarwanda n'abarugenda bajye bambara neza!





Inyarwanda BACKGROUND