Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko nyirabukwe wa Humble Jizzo yageze i Kigali aho atashye ubukwe bw'umukobwa we AmyBlauman ugiye kurushingana na Humble Jizzo. Nyuma ya nyirabukwe wa Humble Jizzo, hakurikiyeho Sebukwe ndetse na muramu we bose bamaze kugera i Kigali.
Imyiteguro y'ubukwe bwa Humble Jizzo wamamaye mu itsinda rya Urban Boys ndetse na AmyBlauman igeze kure. Kuri ubu abo mu muryango w'umugore w'uyu muhanzi bakomeje kuza mu mujyi wa Kigali aho bategereje iminsi micye ngo bahaguruke berekeza i Rubavu ahazabera ubukwe bw'aba bombi. Uwaje mbere ni nyirabukwe wa Humble Jizzo wahageze mu mpera z'icyumweru dusoje. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 ni bwo Sebukwe w'uyu muhanzi na muramu we nabo bageze i Kigali.
Humble Jizzo n'umufasha we bagiye gukora ubukwe
Abo mu muryango w'umugore wa Humble Jizzo bakomeje kuza i Kigali babimburiwe n'aba bahageze cyane ko hari ikipe nini igomba kuba iri mu Rwanda mu gihe cy'ubukwe bw'uyu muhanzi, gusa magingo aya ababyeyi bombi b'umugore wa Humble Jizzo ndetse na musaza we bamaze kugera mu Rwanda mu gihe hategerejwe abandi barimo n'impanga y'uyu mugore wa Humble Jizzo ugomba kugera i Kigali mu masaha macye ari imbere.
Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss mu minsi ishize yatangaje ko ubukwe bwe buzaba tariki 24 Ugushyingo 2018 ndetse hadateye kabiri ahita ashyira hanze integuza z'ubutumire mu bukwe bwe. Amakuru ahari ni uko ubu bukwe buzabera mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.
Humble Jizzo yari yaherekeje umufasha we kwakira umubyeyi we na musaza we
TANGA IGITECYEREZO