RFL
Kigali

Humble Jizzo (Urban Boys) yakiriye i Kigali sebukwe na muramu we-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/11/2018 9:02
3


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko nyirabukwe wa Humble Jizzo yageze i Kigali aho atashye ubukwe bw'umukobwa we AmyBlauman ugiye kurushingana na Humble Jizzo. Nyuma ya nyirabukwe wa Humble Jizzo, hakurikiyeho Sebukwe ndetse na muramu we bose bamaze kugera i Kigali.



Imyiteguro y'ubukwe bwa Humble Jizzo wamamaye mu itsinda rya Urban Boys ndetse na AmyBlauman igeze kure. Kuri ubu abo mu muryango w'umugore w'uyu muhanzi bakomeje kuza mu mujyi wa Kigali aho bategereje iminsi micye ngo bahaguruke berekeza i Rubavu ahazabera ubukwe bw'aba bombi. Uwaje mbere ni nyirabukwe wa Humble Jizzo wahageze mu mpera z'icyumweru dusoje. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 ni bwo Sebukwe w'uyu muhanzi na muramu we nabo bageze i Kigali.

humble jizzo

Humble Jizzo n'umufasha we bagiye gukora ubukwe

Abo mu muryango w'umugore wa Humble Jizzo bakomeje kuza i Kigali babimburiwe n'aba bahageze cyane ko hari ikipe nini igomba kuba iri mu Rwanda mu gihe cy'ubukwe bw'uyu muhanzi, gusa magingo aya ababyeyi bombi b'umugore wa Humble Jizzo ndetse na musaza we bamaze kugera mu Rwanda mu gihe hategerejwe abandi barimo n'impanga y'uyu mugore wa Humble Jizzo ugomba kugera i Kigali mu masaha macye ari imbere.

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss mu minsi ishize yatangaje ko ubukwe bwe buzaba tariki 24 Ugushyingo 2018 ndetse hadateye kabiri ahita ashyira hanze integuza z'ubutumire mu bukwe bwe. Amakuru ahari ni uko ubu bukwe buzabera mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

humble jizzo

humble jizzo

Humble Jizzo yari yaherekeje umufasha we kwakira umubyeyi we na musaza we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • farida5 years ago
    his wife and family in law are very fat ! if it was a fat black women people were going to judge her....anyways good luck guys
  • WILLY NIYONGABO5 years ago
    Humble,mwifurije ubukwe n urugo bihire,ndamukunda aciye bugufi kdi apparemment afite roho nziza!
  • monica5 years ago
    Ariko rero ugerageze wereke abo babyeyi umuco wacu kuko nta muntu uhagararana na sebukwe yambaye ingofero uretse no kuyicurika icyo ntabwo ari ikinyabupfura nubwo nabo ari abazungu ariko bakwiye kumenya ko iwacu tutitwara nkabana babo batubaha abakuru.Naguhanaga uzagire urugo rwiza





Inyarwanda BACKGROUND