RFL
Kigali

Humble Jizzo n’umufasha we barerekeza muri Amerika mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2017 9:03
4


Humble Jizzo ni umwe mu bahanzi babiri itsinda rya Urban Boys risigaranye, muri iyi minsi byitezwe ko uyu musore agomba kwerekeza muri Amerika aho azaba aherekeje umufasha kubyara umwana wabo w’imfura cyane ko byari byaragiye bivugwa ko uyu muhanzi agomba kwerekezayo mu mpera z’uyu mwaka turi gusoza.



Uyu musore umwe mu batangije Urban Boys kandi akaba umwe mu bayisigayemo cyane ko ubu iri tsinda risigayemo abahanzi babiri gusa nyuma yuko Safi Madiba arivuyemo, uyu musore kuri ubu ari mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye guherekeza umufasha ugiye kwibaruka imfura yabo.

Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga ngo Humble Jizzo imyiteguro ayigeze kure cyane ko ibijyanye n’ibyangombwa byose yamaze kubitegura ndetse n’amatike y’indege akaba yaramaze kuyagura yitegura urugendo afite kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017. Tukimara kumenya aya makuru twifuje kumenya niba koko ari impamo maze tuvugana na Humble Jizzo waje kubyenmera ku bwa burembe icyakora yanga gutangaza isaha ari bugendereho.

Humble Jizzo aseka cyane yagize ati”Wabikuye he man, Isaha sinyibuka neza, ariko nibyo nzagenda kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 gusa byinshi byo naba mbabeshye simbyibuka cyane ko ntari kugendana itike yanjye y’indege ariko gahunda yose iriho nzagenda uwo munsi.”

humble GHumble Jizzo nyuma yo kwibaruka imfura ashobora kuzakora ubukwe n'uyu mufasha we

Urugendo rwa Humble Jizzo ruzatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 byitezwe ko ruzasozwa hagati muri Gashyantare 2018 cyane ko umugore we azaba abyara muri uko kwezi bityo ngo Humble Jizzo akazahita agaruka bitewe nuko banafite akazi kenshi nka Urban Boys muri uko kwezi nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.

Ku bijyanye n’uko Urban Boys izasigara naramuka agiye aha Humble Jizzo yatangaje ko ibintu byose biteguye ibyinshi yasabwaga yabikoze akazi kenshi mu gasigaye Nizzo Kaboss baririmbana akabaariwe uzasigara abikurikiranira hafi.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYS 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tey6 years ago
    hambo we ntakundi genda urongorwe
  • 6 years ago
    tey we ugira amatiku hamble arongorwe n'umugore waretse abikundanira bakikundanira urashaka kugera kuki
  • Chals6 years ago
    Nizzo usigaye hehe kuyumujama atazagaruka ubu yagaruka kuririmbira nyabugogo koko yageze Washington hhhhh nzabandora numwana w'umunyarwanda
  • Harerimana Eric4 years ago
    Hamble Ndamwemera Nakomereze Ah Turikumwe Nd Kabuga





Inyarwanda BACKGROUND