Ubwamamare si ikintu buri wese yiyumvamo! Hari ababikunda hari n’abandi bakubwira ko ari inzira badashobora guca. Kwerekana umukunzi wawe ni amahitamo, iyo bigeze ku muntu uzwi ‘Star’ kenshi hashyirwaho akadomo n’agatangaro.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bahanzi Nyarwanda bagiye bifashisha abakunzi babo mu mashusho y’indirimbo bagiye bashyira hanze. Amashusho y’izi ndirimbo yagiye arebwa mu buryo butumbagira umunsi ku wundi.
1.Ngabo Medard Jirbert wamenyekanye nka Meddy :
Uhereye iburyo, uwo ni Meddy wegeranye n'umukunzi we
Ni umunyamuziki rurangiranwa mu ndirimbo z’imitoma itomoye. Akunzwe n’umubare utari muke mu bacengewe n’umuziki. Inkuru z’urukundo yavuzwemo wazibarira ku ntoki. Inkuru y’urukundo rwe yatangiye kuwa 29 Kanama 2017. Ubwo yari mu Rwanda yabajijwe n’itangazamakuru niba yaba ari mu rukundo abica ku ruhande, gusa yavuze ko hari inkumi bari kumwe kandi umubano wabo ugenda ukura gake gake (slowly).
Umukobwa witwa Mehfira ufite inkomoka muri Ethiopia ariko akaba atuye muri Amerika, agaragara mu mashusho y’indirimbo yitwa ‘Ntawamusimbura’ y’umuhanzi Meddy, ni we byavuzwe ko bari mu rukundo byeruye. Ibyabo byakomeje gushimangirwa n’ibihe by’umunezero aba bombi bagirana umunsi ku wundi n’ubwo impande zombi ziterura ariko amarenga baca ahamya umubano utajegajega bubatse muri bo.
Meddy yifashishije Mehfira mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'
Meddy ni umuhanzi w’umuhanga wahiriwe n’urugendo rw’umuziki, uhereye ku ndirimbo 'Ungirira ubuntu' kugeza kuri ‘Everthing’ yahuriyemo na Uncle Austin zarakunzwe by’ikirenga.
2.Niyibikora Safi wiyise Safi Madiba yakoresheje umugore we mu mashusho y'indirimbo 'Igifungo' aherutse gushyira hanze
Safi ni umunyamuziki udakunda kumva ugaruka ku nkuru z’uko yiyomeye kuri Urban Boys. Mu gihe gito, amaze kugaragaza ubushongore mu ndirimbo nka: ‘Got it yahuriyemo na Meddy’, ‘Kimwe kimwe’, ‘Fine ft Ray vanny’, ‘My hero’, ‘Nisamehe ft Riderman’, ‘Good morning’. Uyu mugabo mu buryo bwemewe n’amategeko yatangiye umuziki muri 2017. Yaranzitse kugeza n’ubu akoze indirimbo yise ‘Igifungo’ igizwe n’iminota ine n’amasagonda ane.
Safi yifashishije umugore we mu mashusho y'indirimbo 'Igifungo'
Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Igifungo’ yagizwemo uruhare rukomeye n’inzu ireberera inyungu ze, The Mane. Umukinnyi w’imena w’ubutumwa Safi aba aririmba, ni umugore we Niyonizera Judith bambikanye impeta y'urudashira.
Mu mitoma myinshi, Safi abwira umugore we ati "Ese ubundi gupfa byishe nde ? Ubwoba bwo butwaye iki? Urukundo ko ndufite, imitoma ko nyujuje, uko mukunda na we ni ko ankunda, dukundana byo gupfa, nshobora gupfa kubera we nawe yapfa kubera njye, niba gukunda ari icyaha nzemera igifungo…"
3.Mugwaneza Lambert benshi bazi nka [Social Mula] nawe yifashishije umugore we mu ndirimbo yise 'Amahitamo'
Social Mula nawe ari ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda bifashishije abakunzi babo mu mashusho y’indirimbo. Mu mashusho y’indirimbo ‘Amahitamo’ ya Social Mula hagaragaramo uwitwa Uwase Nailla akaba ari nawe wamubyariye imfura ye bahaye izina rya Mugwaneza Brayden Owen.
Social Mula wakoze indirimbo nka: ‘Ku Ndunduro’, ‘Humura’, ‘Amahitamo’ n’izindi yakundanye na Nailla ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Bagiye kubyarana bamaze imyaka irenga itatu mu munyenga w’urukundo bizwi n’inshuti zabo za hafi. 2017 yasize Social Mula ashimangiye urwo akunda uyu mukobwa bivuye ku butumwa yamwoherereje ubwo yatsindaga ikizamini cy’amashuri yisumbuye.
4.Babou Tigh King yifashishije umugore we mu mashusho y'indirimbo 'Paradise'
Umuhanzi Babou Tight King nawe aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Paradise’. Ni amashusho agaragaramo umugore we witwa Carine bamaranye umwaka umwe bari mu munyenga w’urukundo. Babou aherutse kubwira INYARWANDA ko we n’uyu mukunzi we bateganya kurushinga umwaka utaha wa 2019. Yagize ati “Turateganya gukora ubukwe umwaka utaha. Itariki niturayimenya ariko ni umwaka utaha.”
5.Tuyishime Josua wamenyekanye nka Jay Polly yagiye yifashisha umugore we mu mashusho y'indirimbo zitandukanye
Jay Polly ugiye kumara amezi abiri muri gereza, nawe ari ku rutonde rw’abakoresheje abakunzi babo mu mashusho y’indirimbo. Mbere y’uko afungwa yari yashyize hanze indirimbo yise ‘Uramfite’. Itunganywa ry’amashusho ryayo, byamusabye ko yishyura umugore we Uwimbabazi Shalifah kugira ngo akine ubutumwa aba aririmba muri iyi ndirimbo.
Jay Polly kandi yanifashishije umugore we Shalifah mu mashusho y’indirimbo nka "Oh My God”, "Malaika”. Mu minsi ishize yatawe muri yombi azira gukura amenyo umugore we, akatirwa gufungwa amezi atanu muri gereza.
6.Manzi James wihaye akabyiniriro Humble Jizzo n'umukunzi we bakoranye indirimbo
Ni umugabo witegura kurushinga n’umukunzi we Amy Alexandria Brauman ufite inkomoko muri Amerika. Uyu muhanzi ntiyakunze kuvugwa mu itangazamakuru mu nkuru z’urukundo, gusa ubwo yabenguka uyu mukunzi we yisanze mu itangazamakuru ubudasiba kugeza uyu munsi aho bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
Mu minsi ishize aba bombi bakoranye indirimbo “Do you know” yumvikanamo imitima ihambaye ihishura ibihe by'ingenzi aba bombi bagirana. Ni indirimbo yakorewe amashusho aho uyu mukunzi wa Humble Jizzo agaragaramo.
Humble n’umukunzi we kandi banakoze indirimbo bise ‘Happy announcement’ bakoze mu rwego rwo kwishimira imfura yabo biteguraga (ubu yaravutse). Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Producer Ma~Riva.
7.Thacien Titus nawe yifashishije umugore we mu mashusho y'indirimbo
Uyu mugabo ari mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni we gusa ukora umuziki wa Gospel uri kuri uru rutonde. Azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu n'izindi nyinshi. Tariki 22 Kanama 2015 ni bwo Thacien Titus yasezeranye imbere y'Imana na Mukamana Christine. Kugeza ubu bafitanye abana babiri.
Mu mashusho y'indirimbo 'Rwiyoborere', Thacien Titus yakoresheje umugore we. Aririmbamo aya magambo: "Iyizire Mwali nakunze, kalibu gikundiro, ntabwo Imana yakubabaza iteka iyizire. Usohoje isezerano ryawe Mana, nabibwiwe kenshi nkumva ari inzozi, narebaga aho bizaca nkahabura, narebaga hirya hino nkahabura, shimwa Yesu unkoze ku mutima, njye n'inzu yanjye tuzakunambaho"
Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bahanzi bakoresheje abakunzi babo mu mashusho y’indirimbo n’ubu bakaba bakiri kumwe, hari n’abandi ariko abo ni bo twaguhitiyemo.
REBA HANO 'IGIFUNGO' YA SAFI YIFASHISHIJEMO UMUGORE WE
REBA HANO INDIRIMBO 'AMAHITAMO' YA SOCIAL MULA
REBA HANO 'NTAWAMUSIMBURA' YA MEDDY
REBA HANO 'HAPPY ANNOUNCEMENT' YA HUMBLE JIZZO N'UMUKUNZI WE
REBA HANO 'PARADISE' YA BABOU TIGHT KING
REBA HANO 'DO YOU KNOW' YA HUMBLE JIZZO N'UMUKUNZI WE
REBA HANO 'RWIYOBORERE' YA THACIEN TITUS
TANGA IGITECYEREZO