Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yasezeranye imbere y'Imana n'umugore we w'umunyamerikakazi Amy Blauman mu bukwe bwabereye mu Rwanda mu karere ka Rubavu. Aba bombi basezeranye imbere y'Imana nyuma y'amasaha macye bakoze imihango yo gusaba no gukwa.
Humble Jizzo na Amy Blauman basezeranyijwe na Pastor Rogers Rukundo Ndahiro wo mu itorero Kigali City church, uyu akaba ari inshuti y'akadasohoka ya Humble Jizzo kuva kera dore ko biganye mu mashuri yisumbuye. Humble Jizzo n'umugore we basezeraniye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu kuri Hakuna Matata Hotel mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/11/2018 ahabereye n'ubundi imihango yo gusana no gukwa.
REBA AMAFOTO
Bambikanye impeta y'urudashira
REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GUSABA NO GUKWA
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GUSEZERANA IMBERE Y'IMANA
TANGA IGITECYEREZO