Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Urban Boys ryacitsemo ibice Safi Madiba atangira kwikorana umuziki, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss batangira nabo kwikorana mu itsinda rya Urban Boys, kuri ubu Urban Boys bafite indirimbo yabo nshya bise ‘Mfumbata’. Nyuma y’icyumweru kimwe iyi ndirimbo igiye hanze Humble G yatangaje uko abona bakiriwe.
Mu kiganiro kigufi na Humble G yabwiye Inyarwanda.com ko ku bwe asanga Urban Boys yarakiriwe neza mu bakunzi ba muzika, aha yagize ati”Urumva mugenzi wacu akigenda twumvaga duhuye n'akaga ariko twaricaye dusanga dufite abafana benshi batakabaye bababazwa n'uko dutandukanye duhitamo gukomeza itsinda njye na Nizzo indirimbo ya mbere twashyize hanze yakiriwe neza bikomeye ndetse byaduteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”
Humble G aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko bazashyira imbaraga nyinshi mu gukora kandi bagakora ibikorwa byiza nk'ibyo n'ubundi mbere bakoraga ari batatu ku buryo abafana babo babanambyeho batazigera bicuza impamvu baguma inyuma ya Urban Boys. Yagize ati”Urumva biratugoye gushimisha abafana bacu aha batatu ariko uko batwakiriye byaduteye imbaraga ku buryo natwe twumva tuzakora ibishoboka byose tukabashimisha mu bihangano turi gukora muri iyi minsi.”
Urban Boys
Urban Boys nyuma yo gutandukana na Safi Madiba kuri ubu bafite indirimbo yabo nshya bise ‘Mpfumbata’, iyi ikaba iya mbere bashyize hanze ari babiri gusa Humble G agatangaza ko mu minsi iri imbere hari izindi bazagenda bashyira hanze kandi bazanazikorera amashusho.
TANGA IGITECYEREZO