RFL
Kigali

Humble G yatangaje uko abona Urban Boys y’abahanzi babiri yakiriwe mu ruhando rwa muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/12/2017 9:34
8


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Urban Boys ryacitsemo ibice Safi Madiba atangira kwikorana umuziki, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss batangira nabo kwikorana mu itsinda rya Urban Boys, kuri ubu Urban Boys bafite indirimbo yabo nshya bise ‘Mfumbata’. Nyuma y’icyumweru kimwe iyi ndirimbo igiye hanze Humble G yatangaje uko abona bakiriwe.



Mu kiganiro kigufi na Humble G yabwiye Inyarwanda.com ko ku bwe asanga Urban Boys yarakiriwe neza mu bakunzi ba muzika, aha yagize ati”Urumva mugenzi wacu akigenda twumvaga duhuye n'akaga ariko  twaricaye dusanga dufite abafana benshi batakabaye bababazwa n'uko dutandukanye duhitamo gukomeza itsinda njye na Nizzo indirimbo ya mbere twashyize hanze yakiriwe neza bikomeye ndetse byaduteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”

Humble G aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko bazashyira imbaraga nyinshi mu gukora kandi bagakora ibikorwa byiza nk'ibyo n'ubundi mbere bakoraga ari batatu ku buryo abafana babo babanambyeho batazigera bicuza impamvu baguma inyuma ya Urban Boys. Yagize ati”Urumva biratugoye gushimisha abafana bacu aha batatu ariko uko batwakiriye byaduteye imbaraga ku buryo natwe twumva tuzakora ibishoboka byose tukabashimisha mu bihangano turi gukora muri iyi minsi.”

Urban BoysUrban Boys

Urban Boys nyuma yo gutandukana na Safi Madiba kuri ubu bafite indirimbo yabo nshya bise ‘Mpfumbata’, iyi ikaba iya mbere bashyize hanze ari babiri gusa Humble G agatangaza ko mu minsi iri imbere hari izindi bazagenda bashyira hanze kandi bazanazikorera amashusho.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYS 'MPFUMBATA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • CYUZUZO6 years ago
    hambo komerezaho uzatera imbere kuko safi nacyo amaze
  • 6 years ago
    Sakwe sakwe? Havuyemo umwe twashira? ........
  • omar6 years ago
    URBAN BOYS 4EVER URUKWI RUMWE YORUVUYE MUZIKO NIRUTUMA IDASHYA
  • Musoni6 years ago
    Baca umugati ngo iyo urwatsi rumwe ruvuye ku nzi ntitura.
  • drink water 6 years ago
    urban boys mukomeze mukore tubarinyuma ntago duteze kuzaba siga nkabakunzi banyu
  • Evabro 6 years ago
    Ibi bizatuma twebwe nkabakunzi ba show biz turyoherwa kbsa Safi Madiba yaragiye Nawe ntazicara gutyo gusa namwe ba kabosi muzakora cyane kugira mukunde mugaragaze ko Madiba Atari wari kamara noneho ubundi turyoherwe Sasa rero mwese mukore hatagize uwirara Kuko Hari abafana Safi Madiba yajyanye nabo Bari aba urban boyz Hari namwe kd abasigaranye namwe, bivuzengo mwese kumpande zombi muzakora cyane kugira mwigarurire abagiye!!! Courage kbsa urban boyz courage kbsa Safi Madiba muzehe wa vocal ye Irenze
  • 6 years ago
    hamble kor naho nizzo wap safi yarahemutse iyo hajyend nizzo
  • 6 years ago
    Umutima w'itsinda waragiye hasigaye izina gusa!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND