Nyuma y’icyumweru Humble Jizzo yambitse impeta(bague de fiançaille) umukunzi we, kuri ubu yatangaje igihe azakorera ubukwe ndetse na gahunda y’ubukwe ihumuriza abakunzi ba Urban Boyz.
Mu kiganiro kihariye Humble Jizzo yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye abazwa igihe azakorera ubukwe, aho ntakuzuyaza uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Urban Boyz yahise abwira umunyamakuru ati “Mu kwa cumi n’abiri” aha yavugaga ‘Ukuboza’. Yabajijwe niba ubukwe bwe buzabera mu Rwanda cyangwa muri Amerika aho umukunzi we aturuka maze uyu musore ahita atangaza ko ubukwe bwe buzabera mu Rwanda ndetse n’ababyeyi b’umukobwa bazaza mu Rwanda nkuko bari kubitegura.
Humble G ubwo yambikaga impeta umukunzi we
Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Humble G yahumurije abakunzi ba Urban Boyz bibazaga niba namara kurongora atazajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubana n’umufasha we akaba ariho bakomereza ubuzima bigatuma itsinda rya Urban Boyz rihungabana, aha uyu muhanzi yatangaje ko ubukwe bwe buzabera mu Rwanda ndetse we n’umufasha we bazatura mu Rwanda ku buryo itsinda rya Urban Boyz ntakibazo rizagira.
Twibukiranye ko Humble G amaze iminsi akoranye indirimbo n’umukunzi we Amy Blauman, indirimbo bise ‘Do you Know’ iyi ndirimbo igihe bayifatiraga amashusho ya Lyrics ninabwo uyu musore yahise atera ivi maze yambika impeta y’urukundo umukunzi we bemeranya gukomeza urukundo kugeza babanye.
UMVA HANO INDIRIMBO HUMBLE G YARIRIMBANYE N'UMUKUNZI WE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO HUMBLE G YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO