RFL
Kigali

Humble Jizzo nyuma yo kwambika impeta y’urukundo umukunzi we yatangaje gahunda n'igihe azakorera ubukwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/02/2017 15:29
4


Nyuma y’icyumweru Humble Jizzo yambitse impeta(bague de fiançaille) umukunzi we, kuri ubu yatangaje igihe azakorera ubukwe ndetse na gahunda y’ubukwe ihumuriza abakunzi ba Urban Boyz.



Mu kiganiro kihariye Humble Jizzo yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangiye abazwa igihe azakorera ubukwe, aho ntakuzuyaza uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Urban Boyz yahise abwira umunyamakuru ati “Mu kwa cumi n’abiri” aha yavugaga ‘Ukuboza’. Yabajijwe niba ubukwe bwe buzabera mu Rwanda cyangwa muri Amerika aho umukunzi we aturuka maze uyu musore ahita atangaza ko ubukwe bwe buzabera mu Rwanda ndetse n’ababyeyi b’umukobwa bazaza mu Rwanda nkuko bari kubitegura.

humble gHumble G ubwo yambikaga impeta umukunzi we

Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Humble G yahumurije abakunzi ba Urban Boyz bibazaga niba namara kurongora atazajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubana n’umufasha we akaba ariho bakomereza ubuzima bigatuma itsinda rya Urban Boyz rihungabana, aha uyu muhanzi yatangaje ko ubukwe bwe buzabera mu Rwanda ndetse we n’umufasha we bazatura mu Rwanda ku buryo itsinda rya Urban Boyz ntakibazo rizagira.

Twibukiranye ko Humble G amaze iminsi akoranye indirimbo n’umukunzi we Amy Blauman, indirimbo bise ‘Do you Know’ iyi ndirimbo igihe bayifatiraga amashusho ya Lyrics ninabwo uyu musore yahise atera ivi maze yambika impeta y’urukundo umukunzi we bemeranya gukomeza urukundo kugeza babanye.

UMVA HANO INDIRIMBO HUMBLE G YARIRIMBANYE N'UMUKUNZI WE

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO HUMBLE G YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keza7 years ago
    Byiza cyane! Urukundo rurahari.
  • 7 years ago
    uwo mukobwa nuwo kwande mu muryanngo nyarwanda hahah amateka ye urayazi cyangwa nuko ari ummwera welcome to distroyar uzahambira udafite na kambambiri
  • Bagga7 years ago
    Urban Boys igizwe n'umuhanzi umwe n'ingwizamurongo ebyiri! nashaka azigendere rwose!!!
  • ceceka7 years ago
    Wowe ngo Ni Bagga warasaze. Nta notion kuri muzik ugira mu bigaragara! Buriya agaciro ka Humble Giz' flow ya dancehall mu ndirimbo za urban boys urakazi cyangwa Uzi ko umuziki ugarukira kuri r&b gusa? Nta soni! Buriya Ni ishyari rituma uvuga nabi abanyarwanda ndabazi!





Inyarwanda BACKGROUND