RFL
Kigali

Humble G n’umukunzi we bashyize hanze indirimbo batuye umwana wabo bitegura kwibaruka–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/10/2017 12:41
4


Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye inkuru yuko Humble G n’umukunzi we Amy Blauman benda kwibaruka imfura yabo, magingo aya uyu muryango wamaze gushyira hanze indirimbo bakoreye umwana wabo w’imfura umaze kuzuza ibyumweru makumyabiri (20) kuva nyina amutwite.



Iyi ndirimbo nshya ya Humble G n’umukunzi we Amy Blauman bayise ‘Happy announcement’ ikaba ari indirimbo bakoze mu rwego rwo kwishimira ko bagiye kunguka umwana mu muryango wabo, Ni indirimbo isohokanye n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Producer Ma~Riva.

Ubwo hafatwaga amashusho y’iyi ndirimbo umunyamakuru wa Inyarwanda yahuye na Humble G amutangariza ko indirimbo bari gukora ari iyo guha ikaze umwana wabo w’imfura bitegura kwibaruka mu minsi iri imbere aha ni naho Humble G yatangarije ko mu kwezi ku Ukuboza 2017 azaherekeza umugore we muri Amerika kuba ariho abyarira dore ko ari naho iwabo.

HumbleHumble n'umukunzi we baritegura umwana w'umukobwa

Iyi gahunda yo kwitegura umwana w’imfura yabo ikaba ari nayo yasubitse ubukwe bari barapanze gukora mu kwezi ku Ukuboza 2017 bituma babwimurira umwaka utaha wa 2018. Usibye kuba iyi ndirimbo bayishyize hanze ngo bayiture umwana wabo w’imfura ariko isohotse no mu gihe bari kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu ishize bakundana.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA HUMBLE G N'UMUKUNZI WE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Wooow
  • kay6 years ago
    hiii so sweeet umwana n'imigisha kandi muzabyare mugwize.
  • Zuzu6 years ago
    Wowwwwww so lovely. congrats to guys, God bless you. iyi ndirimbo ni sawa rwosee
  • Hollah6 years ago
    Hh! Aba nabo barasekeje





Inyarwanda BACKGROUND