RFL
Kigali

Huddah Monroe uhamya ko abagabo batanyurwa yavuze ko yemerera umukunzi we kumuca inyuma

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/12/2018 17:09
3


Alhuda Njoroge uzwi cyane nka Huddah Monroe ni umwe mu banyakenyakazi bazwi cyane ndetse akaba n’umucuruzi w’ibikoresho by’ubwiza bya Huddah Cosmetics. Uyu mukobwa yatangaje ko abagabo aria bantu batanyurwa, bityo ngo akaba yarahisemo guha rugari umukunzi we ngo ajye kwisanzura n’abandi bakobwa.



Huddah ni umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya. Akunze kugaraza ibitekerezo bye bwite ku ngingo zitandukanye, kuri ubu yagarutse ku bijyanye n’abatandukana n’abakunzi babo babahora kubaca inyuma. Kuri we ngo iki si ikintu cyagakwiye gutuma umugore cyangwa umukobwa areka umukunzi we, dore ko ngo abagabo batajya banyurwa, icyo wabakorera cyose.

Huddah yagize ati “Ntuzatandukane n’umugabo wawe ngo ni uko yaguciye inyuma. Uzamute naramuka agukubita cyangwa aguhohotera mu bundi buryo. Uzamusige kandi niba nta bwonko agira, ntukeneye igishushanyo (dummy) mu nzu yawe. Uzamusige niba atita ku nshingano zo mu rugo nk’umugabo… abana bagomba kwiga mu mashuri meza, abo nibo ejo hazaza hacu.”

Akomeza agira ati “Abagabo ni abantu batangaje, bagira ibyifuzo by’imibonano mpuzabitsina bitangaje utapfa guhaza, uko waba uri mwiza kose mu by’imibonano mpuzabitsina. Mureke agende, yitwararike ntakuzanire abana cyangwa indwara. Gusa niba aguca inyuma nta n’amafaranga afite mureke. Agomba kuguca inyuma nibura agashyira n’ubwonko bwe mu bijyanye no gukora.”

Related image

Huddah Monroe ni umwe mu bakobwa bazwi cyane muri Kenya

Uyu mukobwa kandi akomeza abwira abagore ko nabo gukora bibareba. Ati “Namwe bagore, nimushake icyo muhugiraho, mwiba abagore bo mu rugo. Iyo ufite ibyo ukora ntubona umwanya wo kwirirwa ugenzura niba umugabo yaguciye inyuma. Niba wifuje undi mugabo cyangwa umusore utari umukunzi wawe, rwose nta kibazo waca inyuma ariko ugakoresha agakingirizo, ntubibwire uwo mukundana, kandi nta kuzana iby’urukundo ku ruhande. Turi abantu! Ubuzima bubereyeho kububamo! Mpora mbwira umukunzi wanjye ngo ajye aryamana n’abo yifuza bose gusa akoreshe agakingirizo kandi ntagire urundi rukundo ku ruhande. Mpa amafaranga yawe, abana bawe bose n’urukundo rwawe, amahoro ahinde!”

Ibi Huddah yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse akomeza avuga ati “Na Jay Z yaciye inyuma Beyonce kandi ni umugore mwiza ufite n’amafaranga! Igihe wabashije kwakira ukuri, utubazo duto duto ntitugira icyo tugutwara! Nk’umugore, guma mu nzira yawe, rera abana bawe ubundi wibereho mu munezero! Twe ababashije kwakira iyi ngingo muzatangazwa no kubona twubaka tukarambana imyaka 96!”

 Huddah

Huddah

Huddah

 Huddah

N’ubwo hari benshi bemeranywa na Huddah kuri iyi ngingo, hari n’abandi bavuga ko izi nyigisho atari zo yagakwiye kuba atanga cyane ku rubyiruko. Umwe mu bamukurikira yagize ati “Kuki Jay Z na Beyonce babaye urugero rw’uko uciye inyuma nta kibi aba akoze? Kuki mutanga ingero z’abananiwe? Mwavuze kuri Bill na Melinda Gates? Cyangwa nyakwigendera perezida Bush n’umugore we? Obama na Michelle? Mark na Priscilla Zuckerberg? Abo ni bamwe mu bo mbashije gutangaho ingero bubatse ingo zikomeye zitamenyekanyeho ibyo gucana inyuma. Uru si rwo rugero rwagakwiye guhabwa abakiri bato. Twagakwiye guharanira kuba abantu beza. Yego turi abantu tugira intege nke gusa nta mpamvu yo kujya mu rukundo witeguye guca inyuma cyangwa gucibwa inyuma. Nta muntu ugira uburyo runaka buboneye bwo guhirwa mu rukundo, ibikora mu rukundo rwa Huddah siko bizahira buri wese.”

Huddah wari ushishikajwe cyane no gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo yahise avuguruza uyu watanze iki gitekerezo ati “Hair igihe ari uko badashyira amakimbirane yabo ku karubanda, cyangwa se akaba ari uko batarafatwa. Ikindi, wibuke ko nta mumiliyoneri upfa guca inyuma, aba atekereza uburyo yagera ku yindi miliyari…”

Abandi benshi bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye ibyo Huddah yavuze, bamwe bavuga ko iyo umuntu aguca inyuma bikubuza no gusinzira, bityo bitumvikana ukuntu wabaho ubuzima bwawe uziko uwo mubana aguca inyuma. Undi yagize ati “Iyo mikino yo gukina ngo ‘uzazana SIDA mbere mu rugo ni nde?’ sinshobora kuyikina, nkwifurije amahirwe Huddah”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    inama ziragwira, mbese musambane ibindi ubundi, kuri we ndabona ibimuha amafaranga byose nta kibazo ndumiwe gusa. hmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmmm
  • MC MATATAJADO5 years ago
    mubyukuri peee ntamugore wahaza irari ryogokora imibonano abagabo bagira niyo waba urimwiza ute abagabo bagira amatsiko
  • 5 years ago
    ubu uyu ni unubyafurika uvuga ibi?birababaje ko batora imico yuzuye ico y abanyamahanga bagata ibyabo bizira inenge





Inyarwanda BACKGROUND