RFL
Kigali

Hope yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Tabia Mbaya', atangaza ko atangiye urugendo rumwerekeza muri MTV Africa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/09/2014 13:35
0


Nyuma yo kwegukana irushanwa rya Tusker Project fame, umuhanzi Irakoze HOPE, ukomoka i Burundi ariko akaba akorera ibikorwa bye bya muzika mu Rwanda aratangaza ko ubu yatangiye urugamba rukomeye kandi agomba gushyirwa atsinze akagaragara mu bahanzi bakomeye muri Afrika bahatanira ibihembo bya MTV Africa music awards.



am

Ibi uyu muhanzi yabitangaje nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise Tabia Mbaya, yemeza ko ari nkayo ntangiriro y’ibikorwa bikomeye agiye kugeza ku bakunzi be, akigarurira imitima y’abanyafurika benshi.

NE

HOPE mu ndirimbo ye nshya 'Tabia mbaya'

Aganira n’inyarwanda.com, Hope yavuze ko ubu afite intumbero y’uko bitazarenga mu 2015 atagaragaye mu bihembo bya MTV Africa Music Awards kandi azi neza ko kugirango ugere kuri urwo rwego uba wabikoreye ukirya ukimara.

Ati “ Ndashaka kugerageza 2015 mbe ndi muri MTV Mama Africa Awards niyo target yanjye. Ngiye gukora cyane, nta kuryama, nshyiremo amafaranga menshi ndetse ndanategura Collabo n’abahanzi benshi hirya no hino yaba mu Rwanda, Kampala, Bujumbura, Dar-es-Salam, Nairobi,…Ndaje kabisa nta gusubira inyuma ”

NAS

ej

ahs

Amwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo nshya ya HOPE

Indirimbo Tabia mbaya yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer David muri Future record, amahusho yayo nayo ayoborwa na David afatanyije na Fab ndetse na Hope ubwe, aya mashusho akaba yarafatiwe Kicukiro.

nas

Aganira n’inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Hope yavuze ko yari yifuje kuyikorana n’umuraperi Riderman ariko biza kugongana n’ibibazo uyu muraperi yahuye nabyo mu minsi ishize ubwo yakoraga impanuka bituma Hope washakaga kurangiza uyu mushinga w’iyi ndirimbo afata ikemezo cyo kuyikorana akaba yahisemo kuyikora mu rurimi rw’igiswayili kugirango abakunzi be benshi baherereye mu karere ka Afrika y’I Burasirazuba babashe kuyumva.

Reba amashusho y'indirimbo 'Tabia mbaya' ya HOPE

Ati “ Iyi ndirimbo nayikoze mu rurimi rw’igiswayili kugirango izabashe kugera kure atari mu Rwanda gusa no mu Burundi, abafana banjye bari Tanzaniya, Kenya, Kampala bose bazayumve kuko irasa nk’intangiriro y’ibikorwa byinshi kandi bifite intego ngiye gukora.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND