RFL
Kigali

Hope uri gutegura igitaramo kizabera i Bujumbura yavuze ku kuba ari uw’icyitegererezo kuri Alyn Sano

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/06/2018 13:56
0


Umuhanzi Hope Irakoze ni umwe mu bafite impano yo kuririmbisha ijwi rye mu buryo bw’umwimerere ndetse akaba akunze no kuririmba anacuranga. Ku Cyumweru gishize ubwo yari mu gitaramo cya Alyn Sano yatewe ishema n’ibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.



Tariki 3/06/2018 mu gitaramo umuhanzikazi Alyn Sano yise ‘Alyn Sano Live Concert’ cyabereye ku Kimihurura uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga bwe mu ijwi rye ry’umwimerere anatangaza ko Hope Irakoze na Mani Martin ari abantu bamubera icyitegererezo.

 Hope

Alyn Sano hagati ya Hope na Mani Martin abantu b'icyitegererezo kuri we

Alyn Sano yatangaje ibi muri aya magambo “Hari abantu mu buzima bwanjye nabayeho nifuza kuzaririmbana nabo ibihe byose, nkumva ni zo nzozi zanjye ariko uyu munsi inzozi zanjye zishobora kuba zigiye kuba impamo. Nta bandi abo ni abantu b’icyitegererezo kuri njye, ndasaba cyane Hope na Mani Martin ko baza ku rubyiniro tukaririmbana.”


Alyn Sano, Hope Irakoze na Mani Martin bahuriye ku rubyiniro bararirimbana

Hope na Mani Martin bakigera ku rubyiniro baririmbye ‘We Are The World’ ya Michael Jacson bafatanyije uko ari batatu ndetse nyuma Hope ahamagara MC Lion Imanzi abasanga ku rubyiniro bararirimbana. Nyuma y’iki gitaramo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kuganira na Hope Irakoze ariko biragorana kuko yagombaga kwerekeza mu kindi gitaramo.

Nyuma ubwo baganiraga akamubaza uko yabyakiriye kwisanga ari uw’icyitegererezo (Role Model) kuri Alyn Sano yagize ati: “Ni ibyishimo kuri njye, bimpa courage cyane nkakomeza gufasha abantu bafite talent. Kuba ndi Role Model wa Alyn Sano nari mbizi kuva na kera.”

Hope na Sano ku rubyiniro

Hope kandi yatubwiye ko yashimishijwe no kubona abantu batatu bamenyereye live ku rubyiniro rumwe kuri we bivuze ko umuziki mwiza wa live uri gukundwa cyane. Yakomeje kandi avuga uburyo yishimiye cyane Alyn Sano ku gitaramo cy’akataraboneka cye bwite cyahaye abantu bose bakitabiriye ibyishimo rwose.

Uyu muhanzi usa n’ucecetse mu bijyanye no gukora indirimbo, si uko atazirikana abakunzi be, ahubwo ahugiye mu gutegura igitaramo cye kizabera i Burundi mu mujyi wa Bujumbura tariki 14 Kamena 2018.

Ubwo Alyn Sano yariraga ku rubyiniro Hope na Mani Martin baramuhungije gusa kuko babonaga ko ari amarira y'ibyishimo byari byamurenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND