RFL
Kigali

Hon Senateri Tito Rutaremara yitabiriye ‘Intergeneration Dialogue’ itegurwa na Miss Mutesi Jolly–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/06/2017 11:33
2


Miss Mutesi Jolly agitorwa yatangije ibiganiro bihuza inzego zinyuranye ndetse n'abantu b’ingeri zose. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 uyu mukobwa yari ageze mu ntara y’Amajyepfo aho yakoreye ibi biganiro mu karere ka Nyanza.



“Mutekereze kure, mutekereze binini mugire ubuzima bufite intego ntacyo mutageraho kuko ntacyo mudafite….” Ibi ni ibyatangajwe na Hon Senateri Tito Rutaremara mu gikorwa Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly amazemo iminsi yise “Inter-generation dialogue” icyiciro cyabyo cya kabiri. Mutesi Jolly yahereye mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Rubavu, akurikizaho Amajyaruguru mu karere ka Musanze, kuri iyi nshuro yari ageze mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Nyanza ahabereye ikiganiro kitabiriwe n’abanyeshuri barenga 1500 bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru barimo Hon Senateri Tito Rutaremara, Col Baguma, umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly Mutesi ari nawe wateguye iki gikorwa ndetse n'abandi.

tito rutaremaraHon Senateri Tito Rutaremara aganira n'abanyeshuri bari bitabiriye

Aba bose baganiraga ku nsanganyamatsiko igira iti "Sigasira ibyagezweho nk'uwikorera. “Mu byaganiriwe harimo amateka yaranze urugamba rwo kubohoza igihugu aho Hon Senateri Tito Rutaremara yerekanye ko icyafashije RPF kubohora igihugu ku bushobozi bucye bwari buhari ntakindi usibye kuba bararanzwe n’indangagaciro z'abanyarwanda cyane iyo gukunda igihugu ndetse no kuba bari bafife intego kandi bagomba kuyigeraho.

Tito Rutaremara yanagaragaje uburyo aho bari hose (mu buhungiro) ababyeyi bakomeje kubigisha ko igihugu cyabo ari u Rwanda kandi ari igihugu cyiza ariko bakibaza impanvu batemerewe kuhaba bikababera ihurizo.Yakomeje yereka abari bitabiriye ikiganiro ko nubwo intambara y'amasasu yashize, kwibohora bigikomeje cyane ko ari urugendo kandi ubu ntacyo urubyiruko rwakwitwaza kuko kugeza ubu ikinini urubyiruko rufite ari igihugu ndetse n’ubuyobozi bubitayeho bubakunze.

Miss JollyMiss Mutesi Jolly aganira n'abanyeshuri ari kumwe n'aba bayobozi bari abatumirwa bakuru

Ibi kandi byashimangiwe na Col Baguma wavuze ko ibi urubyiruko ruri kubona bo batigeze babibona. Yagize ati "Twe se twari gukura he inararibonye nka Tito, Senateri uza kutuganiriza gutya? kubona ingabo iza kutuganiriza gutya bose bahuriza kutwereka ko turi abagaciro noneho mwe mukarenga mukigirira impano y'Imana u Rwanda rwiboneye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ukunda igihugu cye bingana gutya noneho wagera ku buryo akunda urubyiruko, ugasanga mufite amahirwe adafitwe n'urundi rubyiruko urwari rwo rwose ku Isi."

Miss Rwanda 2016 wanateguye iki gikorwa wanibanzweho cyane n'urubyiruko rwabajije ibibazo yakomeje kugaragaza ko nk’umukobwa ukunda igihugu cye ndetse uzi agaciro yasubijwe nk'umwana w'umukobwa ntakabuza atazahwema kwerekana ko umwana w'umukobwa ntacyo atakora cyane ko gukorera igihugu nta myaka bisaba. Aha yifashishije urugero rwa murumuna we Miss Rwanda 2017 aho agenda avuza abantu mu ntara y' Uburengerazuba avuga ko gukunda igihugu no kugikorera aho waba uri hose wabikora nk'uwikorera urubyiruko rukagira intego rushishoza ubundi rugahera aho rutera imbere.

Miss JollyAbanyeshuri bari bitabiriye ari benshi

Iki gikorwa cyatangiye umwaka ushize gitangiwe na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly kibera mu mujyi wa Kigali ariko kuri ubu cyahereye mu ntara zose z’igihugu kikazasorezwa mu mujyi wa Kigali, muri Nyakanga 2017 , ibiganiro bikurikira bizakomereza mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana aho bizasozwa ku wa 8/7/2017 i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gogo6 years ago
    Askyigaliwe, nalingizengo ni byibura miss mutesi aurore
  • Ben 6 years ago
    Miss ni jolly na Aurore abandi sinzi.keep it up jolly





Inyarwanda BACKGROUND