Tariki 19 Gashyantare 2017 abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bahuye nabo bagiye gusimbura mu gitaramo njyarugamba na mvarugamba, bamwe bavuze aho bageze besa imihigo bahize mu 2016, abahatanira ikamba nabo bahita bahiga, muri iki gitaramo Hon.Bamporiki yashavujwe n’umuco utari mwiza yasanze muri bamwe muri abo bakobwa.
Mu gitaramo hagati Hon. Bamporiki yatanze umukoro kuri aba bakobwa abasaba ko buri wese yikuyemo agerageza akandika uwo abona wajyana ikamba abaye atari we. Aba bakobwa bari bahawe impapuro basabwe kubikora maze bandikaho amazina yabo, nabo babona baba ba nyampinga b’u Rwanda 2017 bibaye ko bo batakirimo. Nyuma yo gusoza uyu mukoro aba bakobwa bahaye Hon. Bamporiki impapuro maze azinyuzamo amaso.
Hon. Bamporiki Edouard ageza ijambo ku bakobwa bari aho yabahaye inama nyinshi
Ubwo igitaramo cyendaga guhumuza Hon. Bamporiki Edouard yasabwe n'uwari uyoboye gahunda kugira icyo avuga ku byo yabonye mu mukoro yahaye aba bakobwa, uyu muyobozi ababaye yagize ati “Nababaye sinari nzi ko igihe mumaranye hano hari ucyumva ko atabaye Nyampinga, u Rwanda nta Miss rwangira,…”. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bakobwa 15, batatu bonyine nabo yirinze gutangariza amazina ari bo yasanze bavuze ko ntawe bakwandika usibye bo ubwabo.
Hon. Bamporiki Edouard utari wishimiye ibyo abonye mu mukoro yari ahaye aba bakobwa yabashyize hamwe yongera kubasaba kutarangwa no kwikunda
Nyuma yo kugaragariza aba bakobwa ko bagomba kwirinda umuco mubi wo kwikunda ndetse akabasaba kwemera ko na bagenzi babo hari ibyo bashoboye yababwiye ko icyiza yabonye ari uko uwo mubare atari munini ariko nabo bagomba kwisubiraho. Hon. Bamporiki yari yahaye impanuro zinyuranye aba bakobwa mu ijambo yabagejejeho aho yabasangije ubushakashatsi yakoze kuri aba bakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga. Ati “Nta n’umwe uvuka ku mubyeyi wabaye Miss muri mwe, icyo bivuze rero uzabona aya mahirwe ntagomba kuyakiniramo ahubwo agomba gukoresha neza igihe ahawe akakibyaza umusaruro”.
TANGA IGITECYEREZO