RFL
Kigali

Hon. Bamporiki yahaye umukoro abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ababazwa n'ibyawuvuyemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/02/2017 19:15
5


Tariki 19 Gashyantare 2017 abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bahuye nabo bagiye gusimbura mu gitaramo njyarugamba na mvarugamba, bamwe bavuze aho bageze besa imihigo bahize mu 2016, abahatanira ikamba nabo bahita bahiga, muri iki gitaramo Hon.Bamporiki yashavujwe n’umuco utari mwiza yasanze muri bamwe muri abo bakobwa.



Mu gitaramo hagati Hon. Bamporiki yatanze umukoro kuri aba bakobwa abasaba ko buri wese yikuyemo agerageza akandika uwo abona wajyana ikamba abaye atari we. Aba bakobwa bari bahawe impapuro basabwe kubikora maze bandikaho amazina yabo, nabo babona baba ba nyampinga b’u Rwanda 2017 bibaye ko bo batakirimo. Nyuma yo gusoza uyu mukoro aba bakobwa bahaye Hon. Bamporiki impapuro maze azinyuzamo amaso.

bamporikiHon. Bamporiki Edouard ageza ijambo ku bakobwa bari aho yabahaye inama nyinshi

Ubwo igitaramo cyendaga guhumuza Hon. Bamporiki Edouard yasabwe n'uwari uyoboye gahunda kugira icyo avuga ku byo yabonye mu mukoro yahaye aba bakobwa, uyu muyobozi ababaye yagize ati “Nababaye sinari nzi ko igihe mumaranye hano hari ucyumva ko atabaye Nyampinga, u Rwanda nta Miss rwangira,…”. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bakobwa 15, batatu bonyine nabo yirinze gutangariza amazina ari bo yasanze bavuze ko ntawe bakwandika usibye bo ubwabo.

bamporikiHon. Bamporiki Edouard utari wishimiye ibyo abonye mu mukoro yari ahaye aba bakobwa yabashyize hamwe yongera kubasaba kutarangwa no kwikunda

Nyuma yo kugaragariza aba bakobwa ko bagomba kwirinda umuco mubi wo kwikunda ndetse akabasaba kwemera ko na bagenzi babo hari ibyo bashoboye yababwiye ko icyiza yabonye ari uko uwo mubare atari munini ariko nabo bagomba kwisubiraho. Hon. Bamporiki yari yahaye impanuro zinyuranye aba bakobwa mu ijambo yabagejejeho aho yabasangije ubushakashatsi yakoze kuri aba bakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga. Ati “Nta n’umwe uvuka ku mubyeyi wabaye Miss muri mwe, icyo bivuze rero uzabona aya mahirwe ntagomba kuyakiniramo ahubwo agomba gukoresha neza igihe ahawe akakibyaza umusaruro”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gil7 years ago
    Seriously, uwumva yatora undi ahubwo aramara iki aho? Wowe wagiye gusaba akazi muri interview bakakubaza ngo urumva wagaha nde, wavuga undi utari wowe? Ahubwo aba bana bari serious! Bravo les filles!
  • john7 years ago
    it's good to challenge them i like that.
  • grace7 years ago
    Uyu mwitozo nimwiza, kuko muri aba bana uwariwe wese yaba miss ubwo rero numvaga yarabateguraga kugirango uwanditse aka gapapuro wese nataba miss ntazatungurwe ahubwo azagire umutima wo gushyigikira uzaba yamusimbuye.. uyu mu depite yakoze akantu k'ubwenge
  • 7 years ago
    Ntabwo wumvishe neza uko ikibazo cyabazaga banza ucyumve neza ubone gushima
  • 7 years ago
    kbs.bazicyo bashaka.aribyo ntibya byitwa amarushanwa ahubwo iyontumwa yarubana sinzi impamvu yabagya .rata banyampinga nuko nuko .muhatane kugeza musoje.kugeza ubu mufite.





Inyarwanda BACKGROUND