RFL
Kigali

Mu ntangiriro ye ya muzika umuhanzi Hila yagiye muri Zambia yisunga Kap10 Jay bakorana indirimbo bise 'Chimfana'-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:23/02/2018 18:04
1


Muhire Hilaire ukoresha izina Hila muri muzika yashyize hanze indirimbo ye yise Chimfana bisobanuye umukobwa mwiza ufite uburanga bukurura abahisi n'abagenzi.



Mu ntangiriro ye ya muzika, umuhanzi nyarwanda Hila yagiye mu gihugu cya Zambia gukora indirmbo Chimfana. Chimfana n'ijambo riri mu rurimi rukoreshwa muri Zambia, bisobanuye umukobwa mwiza ufite uburanga bukurura abahisi n'abagenzi, iyi ndirimbo iri mu njyana ya Dancehall.

Mu kiganiro Hila yagiranye n'umunyamakuru wa Inyarwanda yavuze ku magambo yibandaho muri iyi ndirimbo.  Yagize ati; "Aha mba mubwira ko nkunda uburyo abyina, uburyo acugusa umubiri, mbese mubwira ko iyo abyina abari muri club bose baramurangamira."

gh

Umuhanzi nyarwanda Hila  

Hila ufite imyaka 24 yatangiye muzika muri 2016 kugeza ubu amaze kugira indirimbo zirenga 3 harimo Chimfana yakoranye na Kap10 Jay ubarizwa mu itsinda JA Crew rikorera umuziki mu gihugu cya Zambia. Hila ufite imbogamizi zo kubura abajyanama bazobereye mu muziki kugira ngo bamugire inama aho zikenewe banamufashe kugeza kure ibikorwa bye, avuga ko agiye gukora uko ashoboye umuziki we ukazahatana kuruhando mpuzamahanga.

JA Crew

Umuhanzi Kap10 Jay wo muri Zambia

Kanda hano wumve indirimbo Chimfana ya Hila yakoreye Zambia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mr Lee6 years ago
    Byiza kabisa Industry ikure





Inyarwanda BACKGROUND