RFL
Kigali

Dj Theo yahishuye injyana Social Mula yibandaho mu muziki nyuma y’impaka zikomeye yateje umwaka ushize

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2018 12:40
0


Muri 2017 ubwo hatorwaga abahanzi bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi umwe mu bahanzi bateje impaka ni Social Mula, uyu akaba yari yatowe na benshi mu njyana ya R&B abandi bakamutora mu njyana ya Afrobeat. Ibi byaje gukurura impaka zikomeye bituma twifuza kumenya icyo ba nyiri ubwite babivugaho.



Uyu muhanzi ubwo yatorwaga havutse impaka hibazwa niba amajwi yabonye mu njyana zose ari buteranywe byibuza agashyirwa ku muntu umwe, gusa abari bahagarariye EAP itegura iri rushanwa batangaje ko aho uyu muhanzi agira amajwi menshi ari ho bari bubare kuruta guteranya amajwi ye. Iki cyari icyemezo gikomeye ariko kitumvikanyweho na bose cyane ko nubwo byari bibaye itegeko ariko hari abumvaga uyu muhanzi atsinzwe yaba arenganyijwe nubwo ku bw’amahirwe Social Mula yabashije gutsinda.

Social MulaSocial Mula muri 2017 yitabiriye PGGSS7

Izi mpaka zatumye Inyarwanda yifuza kumenya mu by’ukuri injyana ya muzika uyu muhanzi yibandaho mu rugendo rwe rwa muzika, maze mu kiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Dj Theo usanzwe ari umujyanama wa Social Mula yagize ati”Social Mula akora muzika muri rusange ntabwo akunze kwibanda ku njyana iyi cyangwa iyindi, ni umuhanzi utita ku njyana iyo ari yo yose ariko ushaka kumenya wenda icyiciro yumva yaba arimo ni Afrobeat.’

Dj Theo yatangaje ko nubwo yaririmba izindi njyana ariko Social Mula yibanda cyane ku njyana nyafurika gusa ngo ibi si ibintu bitaho cyane dore ko uko abyutse yumva impano imukirigita ariko aririmba. Nkuko Dj Theo abitangaza ngo uyu musore ni umwe mu banyempano bari muri muzika y’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND