RFL
Kigali

Hawa wabyaranye na Diamond yatunguwe no kwibukwa n’uyu muhanzi wamuhaye inkunga izamufasha kuzajya kwivuza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/10/2018 11:30
3


Umwe mu bakobwa b’abahanzi bamenyekanye mu ndirimbo z’ibyamamare, Hawa Mayoka wigeze no gukorana indirimbo na Diamond yatangaje ko anejejwe bikomeye n’igikorwa yakorewe n’uyu muhanzi.



Hawa Mayoka wakoranye indirimbo ‘Ntarejea’ na Diamond amaze igihe kitari gito arwaye atava mu buriri. Nk’uko urubuga rwa Ghafla dukesha iyi nkuru rubigaragaza, Hawa arasabwa amafaranga menshi ndetse anakeneye ubufasha kugira ngo azabashe kujya kuvurizwa mu gihugu cy’u Buhinde kuko uburwayi afite bukomeye. Uyu mukobwa yabyimbye inda, ibirenge, mu maso ndetse aranababara cyane. Arwaye impyiko ndetse inshuro nyinshi yavomwe amazi mu nda ibyimbye ariko ntacyo byatanze.

Hawa

Dore uko inda ya Hawa imeze ubu

Umuhanzi Diamond akimara kumva inkuru z’uburwayi bwa Hawa bigeze gukorana indirimbo, yahise yiyemeza kugira icyo akora ku buzima bwa Hawa maze yemera gutanga inkunga ingana na Milliyoni 50. Hawa akibyumva ko Diamond yamuhaye ubufasha bw’ako kayabo k’amafaranga yasanzwe n’ibyishimo atabashije guhishira. Hawa we yatekerezaga ko Diamond atanamwibuka na gato, kuri we yatunguwe n’iki gikorwa gikomeye. Hawa yagize ati:

Nkimara kumva ko Diamond yiyemeje kumfasha numvise ibyishimo byinshi kugeza ubwo amarira yatangiye kwisuka. Imana izamuhemba kandi ndamusabira kugumana uwo mutima. Nari naramaze guhakana ibyo kuzajya kwivuza kuko ubushobozi bwari bucye, kandi abaganga ba hano bari barambwiye ko mu Buhinde ariho honyine navurirwa. Ubu mfashe indi gahunda nshya kubera Diamond kuko ubushobozi bubonetse ngoma kujya kwivuza.

Hawa

Hawa urwaye bikomeye yashimiye cyane Diamond ku bufasha yamuhaye

Tubibutse ko byavuzwe ko uyu muhanzikazi yabyaranye na Diamond n’ubwo ngo yabatereranye cyane ntamufashe kurera umwana, ibintu byahangayikishije cyane nyina wa Hawa kuko ngo nyuma yo kubyarana na Diamond wamutereranye yahise atwarwa n’ibiyobyabwenge akibera umusinzi maze nyina agasigara amurerera cyane ko uburwayi bw'impyiko Hawa afite kuri ubu yabutewe n'inzoga nyinshi.

Hawa

Nyina wa Hawa ahangayikiye umwana we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutagengwa5 years ago
    itangazamakuru riransetsa, mu minsi yashize sinibuka kimwe mu bitangazamakuru cya hano iwacu mu Rwanda cyatubwiye ko uyu mukobwa bamusanza yapfuye nyuma yo kuremba bikabije, none ngo bagiye kumuvuza? yazutse se? reka nze nshake iyo nkuru n' abayanditse ubundi tubagaye.
  • Leon5 years ago
    Yoooo diamond yatanze urugero rwiza Ku bahanzi mu gufasha abantu babaye abandi barebereho Imana imuhe umugisha
  • mc matatajado 5 years ago
    Amen twizereko azakira kandi Diamond ipfizi ya east Africa nayo Imana iyihe umugisha kugikorwa yakoze





Inyarwanda BACKGROUND