RFL
Kigali

Hatumijwe inama ikomeye igomba guhuza aba Djs igamije kwihuriza hamwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2018 16:35
0


Muri iyi minsi mu Rwanda abafite aho bahurira na muzika bakomeje kwihuriza hamwe mu rwego rwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no kugerageza guteza imbere uruganda rwa muzika hano mu Rwanda. Ni muri uru rwego aba Djs bavanga imiziki yaba mu bitaramo ndetse n’utubyiniro nabo bagiye guhurira mu nama.



Iyi nama izaba kuri uyu wa Kane tariki 26 Mata 2018 yateguwe na Dj Adamz ndetse na bamwe mu ba Djs bakunda aka kazi ku bufatanye n’akabyiniro kagezweho muri iyi minsi ka Fuschia Bar ahazwi nko kwa Jules ari naho izabera. Ku murongo w’ibyigwa nkuko Inyarwanda.com ibikesha Dj Adamz watumiye abandi ba Djs ngo ni uguhurira hamwe bakamenyana ndetse bakaba bakora n’ishyirahamwe bakiga ku buryo banoza umurimo bakora bagateza imbere muzika y’u Rwanda ndetse bakanabyaza umusaruro andi mahirwe akazi bakora gashobora kubyara.

Ku bwa Dj Adamz wize byimbitse ku mushinga w’iri huriro ry’aba Djs ari kwiga uko ryabaho mu Rwanda asanga ngo byanze bikunze rizafasha aba Djs babigize umwuga hano mu Rwanda cyane ko igihe bazaba bishyize hamwe bizatuma bigabanya abanyamahanga batumirwa gucurangira mu Rwanda kandi mu by’ukuri batarusha ubushobozi aba hano mu Rwanda. Usibye iki ariko iri shyirahamwe rigamije guha agaciro abakora umwuga wo gucuranga imiziki hano mu Rwanda ndetse usibye guteza imbere muzika nyarwanda nkuko twakunze kubigarukaho ngo bizafasha aba Djs kwiteza imbere kandi ari benshi.

DjsDj Adamz niwe watumije iyi nama 

Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 26 Mata 2018 kwa Jules i Remera. Dj Adamz yatangaje ko izatangira saa kumi z’amanywa (4:00 PM). Kugeza ubu uyu mugabo avuga ko amaze gutumira aba Djs bagera kuri mirongo itanu. Abajijwe niba abizi neza ko iri shyirahamwe ritari risanzwe rihari we yatangaje ko ntaryari rihari ahubwo icyari gihari yari aba Djs banyuranye bishyiraga hamwe bagakora amatsinda bagendeye ku bushuti bafitanye gusa ntakindi kigenderewe ibi rero bihabanye nibyo bashaka gukora. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND