RFL
Kigali

Hatoranyijwe abakobwa 15 bakomeza muri Miss Rwanda 2016 bahita bajyanwa mu mwiherero - Amafoto

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:14/02/2016 23:01
76


Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2016, nibwo habaye umuhango wo gutoranya abakobwa 15 bakomeza mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, abakobwa bagera kuri 9 bakaba bahise basezererwa nyuma yo gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka no gusubiza ibibazo babazwaga.



Guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba, abakobwa uko bari 24 batangiye kwiyereka abagize akanama nkemurampaka ndetse bahangwa amaso n’abantu batari bacye bari bitabiriye uyu muhango wabereye muri Sitade nto iri i Remera mu mujyi wa Kigali. Umunyamakuru Claude Kabengera wari uyoboye ibi birori, yagendaga avuga amazina ya buri umwe ndetse na nimero yambaye, mbere y’uko igihe cyo kubazwa ibibazo kigera.

miss

miss

miss

miss

miss

miss

 

Abakobwa bose bagendaga baca imbere y'abagize akanama nkemurampaka biyerekana

Claude Kabengera niwe wari uyoboye uyu muhango wabereye muri Petit Stade

Claude Kabengera niwe wari uyoboye uyu muhango wabereye muri Petit Stade

Kuri iyi nshuro, abagize akanama nkemurampaka bari bahindutse ndetse n’umubare wabo uriyongera ugereranyije n’uko byari bimeze mu majonjora y’abahagarariye intara zose n’umujyi wa Kigali. Mike Karangwa na Mugabushaka Jeanne de Chantal bakunda kwita Eminente nibo bongeye kugaragara mu bagize akanama nkemurampaka, naho Miss Utamuliza Rusaro Carine wanasabwe akanakobwa kuri uyu wa Gatandatu, we ntiyagaragaye ahubwo hiyongereyemo Blanche Majoro, Josée Kabagema na Jacques.

mike

judge

miss

miss

miss

Aba ni abagize akanama nkemurampaka babaza aba bakobwa

Aba batanu bari bagize akanama nkemurampaka, basabye ko buri mukobwa yajya ajya imbere akabazwa ibibazo bibiri, buri wese akaba yatomboraga ikibazo kimwe abazwa mu Kinyarwanda naho icya kabiri agahitamo kukibazwa no kugusubiza mu gifaransa cyangwa mu cyongereza. Ikibazo cya kabiri babazwaga muri izi ndimo z’amahanga, cyari ukuvuga icyo intara bahagarariye muri aya marushanwa zikwiye kubitegaho mu gihe baba bakomeje cyangwa badakomeje muri aya marushanwa. Ikibazo cya mbere cyo, buri wese yabazwaga icye bitewe n’icyo yatomboye.

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

miss

mike

Aba bakobwa bagendaga babazwa ibibazo bibiri buri umwe, kimwe mu Kinyarwanda ikindi mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza

Nyuma yo kubaza abakobwa bose uko bari 24, abagize akanama nkemurampaka biherereye maze bagaruka batangaza abakobwa 15 batoranyijwe ngo bakomeze muri aya marushanwa, ndetse aba bakaba bagomba guhita bajyanwa mu mwiherero muri hoteli yitwa Golden Tulip iherereye mu karere ka Bugesera, hanyuma tariki 27 Gashyantare 2016 bazatoranywemo Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye.

Dore abakobwa 15 batorewe gukomeza muri Miss Rwanda 2016:

1. Umuhoza Sharifa

sharifa

2. Mutoni Balbine

balbine

3. Mutoni Jane

jane

4. Mutesi Jolly

jolly

5. Uwase Rangira Marie D’Amour

marie

6. Uwimana Ariane

ariane

7. Kwizera Peace Ndaruhutse

peace

8. Mpogazi Vanessa

vanessa

9. Karake Umuhoza Doreen

karake

10. Akili Delyla

akili

11. Umutoniwabo Cynthia

cynthia

12. Uwamahoro Solange

solange

13. Isimbi Edwige

isimbi

14. Mujyambere Sheilla

sheilla

15. Mutesi Eduige

mutesi

PHOTOS: MOSES NIYONZIMA/AFRIFAME PICTURES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pate8 years ago
    Cong's Sharifa kd courage turagushyigikiye kd turagukunda
  • Sandy8 years ago
    Uwase Rangira or Mutesi Jolly
  • Kazura8 years ago
    Njye nabikurikiraniraga kuri TV. Numvise uwitwa Sharifa yari afite abafana nk'aba Rayon sports!
  • frank8 years ago
    number 20 kabisa arabikwiye imana izamujyimbere
  • Habyarimana moussa8 years ago
    Miss rwanda ulk etudiante i love u ugirase juliene eeeeeeeeenjomwanamuke miye nimecaguwa juliene nalingi yo mingi nzele bolingo ekoleya motama na ngayi dugudugu.
  • 8 years ago
    Balbine ni OK
  • 8 years ago
    Mutoni Jane kabasa arabikwiye
  • Roxanne8 years ago
    Mu bakobwa bose batambutse..uwantangaje non seulement kubera uburanga ahubwo kubera ubwenge bwinshi yagaragaje ni Mutesi Jolly.yasubije neza atuje adategwa kandi yabarushije kuvuga mu rurimi rw'amahanga.she was undoubtebly the most impressive amongst other contestants.
  • Lucas8 years ago
    Mutessi jolly ni umuhanga!!
  • Daniella8 years ago
    Uriya mukobwa witwa Jolly abarusha ubwenge
  • Gael8 years ago
    Uwo mukobwa Shariffa baramukabiriza nabonye asanzwe no gusubiza nabonye ari average.Jolly na Kwizera Peace bamurushije kw'articula ama idees surtout uriya mukobwa Mutesi Jolly.navivuye
  • Latifa8 years ago
    Numero16(Mutesi Jolly) .elle est jolie et tres intelligente
  • Eduige8 years ago
    16.Mutesi Jolly
  • Maxim8 years ago
    Mutesi Jolly cg Peace.umwe muri aba ikamba nirye
  • Fiston8 years ago
    JOlly Mutesi ni umuhanga na Peace yagerageje.Shariffa wapi rwose abantu baramukabiriza i wasn't impressed cyokoza yari yambaye neza
  • Cynthia8 years ago
    Mutesi Jolly.Number 16
  • Shaffy8 years ago
    ndafana Sharifa ariko yitondere Mutesi Jolly kuko amurusha kwi exprima j'ai aime la facon dont elle a articule ses idees.
  • Sebastien8 years ago
    Mutesi Jolly
  • Rwandanziza sud j8 years ago
    ngewe ukombibona numberya(3)azabikora arabikwiye kd aranabishoboye icyind nimwiza gus nawakipasamuremure arik imana izamufashe abyitwaremoneza murakoz kutujyezaho urutonderwabanyaminga bacu niRwandanziza suud j
  • Joana8 years ago
    Shariffa aziko kuzana abantu benshi aribyo bizatuma yegukana ikamba.Jolly na Kwizera Peace baramurenze kure





Inyarwanda BACKGROUND