Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2016, nibwo habaye umuhango wo gutoranya abakobwa 15 bakomeza mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, abakobwa bagera kuri 9 bakaba bahise basezererwa nyuma yo gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka no gusubiza ibibazo babazwaga.
Guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba, abakobwa uko bari 24 batangiye kwiyereka abagize akanama nkemurampaka ndetse bahangwa amaso n’abantu batari bacye bari bitabiriye uyu muhango wabereye muri Sitade nto iri i Remera mu mujyi wa Kigali. Umunyamakuru Claude Kabengera wari uyoboye ibi birori, yagendaga avuga amazina ya buri umwe ndetse na nimero yambaye, mbere y’uko igihe cyo kubazwa ibibazo kigera.
Abakobwa bose bagendaga baca imbere y'abagize akanama nkemurampaka biyerekana
Claude Kabengera niwe wari uyoboye uyu muhango wabereye muri Petit Stade
Kuri iyi nshuro, abagize akanama nkemurampaka bari bahindutse ndetse n’umubare wabo uriyongera ugereranyije n’uko byari bimeze mu majonjora y’abahagarariye intara zose n’umujyi wa Kigali. Mike Karangwa na Mugabushaka Jeanne de Chantal bakunda kwita Eminente nibo bongeye kugaragara mu bagize akanama nkemurampaka, naho Miss Utamuliza Rusaro Carine wanasabwe akanakobwa kuri uyu wa Gatandatu, we ntiyagaragaye ahubwo hiyongereyemo Blanche Majoro, Josée Kabagema na Jacques.
Aba ni abagize akanama nkemurampaka babaza aba bakobwa
Aba batanu bari bagize akanama nkemurampaka, basabye ko buri mukobwa yajya ajya imbere akabazwa ibibazo bibiri, buri wese akaba yatomboraga ikibazo kimwe abazwa mu Kinyarwanda naho icya kabiri agahitamo kukibazwa no kugusubiza mu gifaransa cyangwa mu cyongereza. Ikibazo cya kabiri babazwaga muri izi ndimo z’amahanga, cyari ukuvuga icyo intara bahagarariye muri aya marushanwa zikwiye kubitegaho mu gihe baba bakomeje cyangwa badakomeje muri aya marushanwa. Ikibazo cya mbere cyo, buri wese yabazwaga icye bitewe n’icyo yatomboye.
Aba bakobwa bagendaga babazwa ibibazo bibiri buri umwe, kimwe mu Kinyarwanda ikindi mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza
Nyuma yo kubaza abakobwa bose uko bari 24, abagize akanama nkemurampaka biherereye maze bagaruka batangaza abakobwa 15 batoranyijwe ngo bakomeze muri aya marushanwa, ndetse aba bakaba bagomba guhita bajyanwa mu mwiherero muri hoteli yitwa Golden Tulip iherereye mu karere ka Bugesera, hanyuma tariki 27 Gashyantare 2016 bazatoranywemo Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye.
Dore abakobwa 15 batorewe gukomeza muri Miss Rwanda 2016:
1. Umuhoza Sharifa
2. Mutoni Balbine
3. Mutoni Jane
4. Mutesi Jolly
5. Uwase Rangira Marie D’Amour
6. Uwimana Ariane
7. Kwizera Peace Ndaruhutse
8. Mpogazi Vanessa
9. Karake Umuhoza Doreen
10. Akili Delyla
11. Umutoniwabo Cynthia
12. Uwamahoro Solange
13. Isimbi Edwige
14. Mujyambere Sheilla
15. Mutesi Eduige
PHOTOS: MOSES NIYONZIMA/AFRIFAME PICTURES
TANGA IGITECYEREZO