RFL
Kigali

Hateguwe Misa yo gusabira Hirwa Henry (KGB) umaze imyaka itanu yitabye Imana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2017 12:43
0


Tariki 1 Ukuboza 2012 ni itariki itazibagirana mu bakunzi ba muzika ariko by’umwihariko abakunzi b’itsinda rya KGB, umuryango ndetse n’inshuti za Hirwa Henry uyu akaba yaramamaye muri iri tsinda ryari ryarigaruriye muzika nyarwanda mu myaka yatambutse. Kuri ubu hateguwe misa yo gusabira uyu muhanzi ugiye kumara imyaka itanu yitabye Imana.



Skizzy umwe mu babanye na Henry mu itsinda rya KGB ni we  watangarije Inyarwanda.com amakuru y’iyi misa yo gusabira Hirwa Henry, aha akaba yabwiye umunyamakuru ati”Ni byo koko mu rwego rwo kumusabira nyuma y’imyaka itanu ishize Hirwa Henry yitabye Imana. Ni muri urwo rwego umuryango we n’inshuti za hafi z’umuryango bateguye Misa yo gusabira Nyakwigendera izaba ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017.”

Henry

Henry Hirwa yari umwe mu bagize KGB

Iyi misa yo gusabira Hirwa Henry byitezwe ko izakurikira igikorwa cyo kumwunamira no gushyira indabyo ku mva ye iri Rusororo, umuhango uteganyijwe ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 saa tatu za mu gitondo, mu gihe saa tanu z’amanywa ari bwo misa izaba itangiye muri Chapelle ya Kimironko. iyi ikaba ari imihango ifunguye aho buri wese ushaka kwifatanya nabo yakwitabira nta ngorane.

HenryHirwa Henry yari musaza wa Miss Rwanda 2012 Aurore Kayibanda

Twabibutsa ko Hirwa Henry yitabye Imana tariki 1 Ukuboza 2012 arohamye mu mazi mu kiyaga cya Muhazi aho yari yatemberanye n’inshuti ze. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND