RFL
Kigali

Hateguwe ibirori byo kumurika imideri igaragaza ubwiza bw’uwambaye akikwiza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/10/2016 7:03
1


Mu gihe hari hasanzwe hamenyerewe ibitaramo byinshi byo kumurika imideri y’amako atandukanye y’imyambaro igezweho akenshi itanavugwaho rumwe, kuri ubu i Kigali hagiye kubera igitaramo(fashion show) cyo kumurika imideri yakwambarwa n’abifuza kuberwa ariko batiyambitse ubusa.



Rwanda Modesty Fashion Show niryo zina ryahawe iki gitaramo, kikaba gifite insanganyamatsiko ivuga iti ‘Ubwiza bw’uwikwije’. Iki gitaramo giteganijwe kubera kuri petit stade i Remera tariki ya 19 Ugushyingo 2016, kirimo gutegurwa mu buryo bushyira imbere indangagaciro z’imyambarire n’imyemerere ya bayislamu ariko kandi ngo bifite naho bihuriye n’umuco nyarwanda nk’uko twabitangarijwe n’abarimo gutegura iki gitaramo.

Nkubito Abdul Wahab uhagarariye kompanyi yitwa Berwa platnun ltd irimo gutegura iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda.com ko barimo kugitegura mu buryo bw’umwiharriko butandukanye n’ibindi bitaramo cyangwa ibirori byo kumurika imideri bikunze kubera mu Rwanda.

Ati “ Iyi fashion show igamije kumurika imyambaro igaragaza uburyo uwikwije, ubwiza bwe bwiyongera mu rwego rwo gusigasira umuco wacu wo kwikwiza ndetse by’umwihariko nimyambarire ikwiye ya basilam ugendeye kuri shelia(uburyo) yo kwambara.”

modesty

Uru ni urupapuro(afiche)rwamamaza iki gitaramo

Uyu musore akomeza avuga ko iki gitaramo giteguriwe abanyarwanda bose ku mpamvu z’uko ngo basanze abanyarwanda bakunda ibitaramo byo kumurika imideri, ariko bagahura n’imbogamizi z’uko ibi bitaramo bikunze kuba bihenze ikindi bikanategurwa n’abanyamahanga akenshi ugasanga bamwe biheza.

Ati “Niyo mpamvu twahisemo gushyiraho ibiciro byo hasi, ikindi tukabishyira aho bamenyereye nka petit stade kandi buri umwe yaba yisanzuye.” Biteganijwe ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri(2000Frw) n’ibihumbi bitanu(5000frw) mu myanya y’icyubahiro. Uretse ibijyanye no kumurika imideri, abahanzi batandukanye, cyane cyane aba gakondo bazataramira abazitabira iki gikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joshua7 years ago
    Mwakoze kabisa ndabashyigikiye. Binakangure abari b'i Rwanda basigaye bumva ko umukobwa atabunuje cg ngo yambare impenure ataba yarimbye. Bakobwa namwe bategarugori ndabasabye iki kirori mukitabire kandi mukigireho





Inyarwanda BACKGROUND