Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi ya Parfine Umutesi wahoze ukundana na Safi Madiba, uyu wari wariye karungu yatukaga abasore bose b’Abanyarwanda ndetse agashyiramo n’ibitutsi nyandagazi byatumye amajwi ye tutayacisha mu nkuru yacu.
Uyu mukobwa wibasiye abasore abashinja gukunda abakobwa baba mu mahanga yatungaga agatoki Safi Madiba bakundanaga nyuma akaza kumucika akishakira umugore baherutse no gusezerana. Uyu mugore usanzwe ufite umugabo n’abana babiri yashinjaga Safi kuba arongowe bitewe nuko uwo basezeranye yamurushije amafaranga.
Uyu mugore wakoresheje imvugo ikakaye yateze iminsi urugo rwa Safi avuga ko uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys atazabasha kubaka ahubwo ko azajya aca inyuma umugore we. Si Safi gusa uyu mugore yibasiye kuko yanagarutse kuri Nizzo nawe aramutuka aramwandagaza.
Ibi byateye Safi umujinya amwoherereza ubutumwa burebure, bukubiyemo byinshi mubyagiye biranga urukundo rwabo, Safi Madiba yibukije uyu mugore impamvu batabanye ndetse n’icyo bapfuye. Usibye ibi ariko Safi wari warambukiwe muri ubu butumwa yasabye Parfine kumurekera umuryango akareba uwe.
Safi na Parfine
Safi yacyuriye uyu bahoze bakundana dore ko yatangiye agira ati”Ucunge neza niba atari wowe ufite satani njye uyu ndongoye azi gusenga akunda Imana n’abantu, wowe uriyizi ibyawe ni ukunywa champagne n’akabari. Imana nkuko uvuga yagufashije nanjye ni ko yamfashije…” Safi yahise amwibutsa ko bamaranye imyaka itatu amubeshya ko yamaze kubona gatanya n’umugabo we.
Usibye iyi myaka itatu bamaranye amubeshya ko yabonye gatanya n’umugabo we Safi muri ubu butumwa yamwandikiye, yamwibukije ko hari indi myaka ine uyu mugore yamaze akundana n’undi musore witwa Boris (uyu ni we Safi yakundanye na Parfine asimbuye) bose akaba yarababeshyaga ko ngo yatandukanye n’umugabo we nyamara bakibana mu nzu nkuko biri muri ubu butumwa.
Muri ubu butumwa Safi agaragara acyurira uyu mugore akibaza niba Satani koko yarateye aba basore yavuze baba i Kigali, cyangwa Satani atera abagore b’imyaka mirongo ine bata urubyaro n’umugabo bakajya kugura abana bato. Muri ubu butumwa kandi Safi yatangaje ko igihe bari i Dubai yashatse kwambika impeta Parfine ariko yatuma impeta uwo yayitumye ntayizane, ahita ngo asubiza amaso inyuma asanga atakwambika umuntu impeta yambaye izindi.
Safi yashoje ubutumwa bwe asaba uyu mugore kutamusebya amubeshyera gukunda amafaranga ati”Sinkunda amafaranga kuko iyo nyakunda sinari kukureka nashatse Judith kuko duhuza, twumvikana afite imyaka 28 ntamugabo ataye nta mwana ataye ni mwiza azubaka.”
Ngayo nguko reka tubagezeho ubutumwa Safi yandikiye Parfine nyuma yuko uyu mugore yari yashyize amajwi hanze yandagaza Safi Madiba.
REBA UBUTUMWA SAFI YOHEREREJE PARFINE:
TANGA IGITECYEREZO