RFL
Kigali

Hatahuwe ubutumwa Safi yandikiye Parfine bahoze bakundana bukubiyemo impamvu batabanye n’icyo bapfuye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2017 10:02
9


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi ya Parfine Umutesi wahoze ukundana na Safi Madiba, uyu wari wariye karungu yatukaga abasore bose b’Abanyarwanda ndetse agashyiramo n’ibitutsi nyandagazi byatumye amajwi ye tutayacisha mu nkuru yacu.



Uyu mukobwa wibasiye abasore abashinja gukunda abakobwa baba mu mahanga yatungaga agatoki Safi Madiba bakundanaga nyuma akaza kumucika akishakira umugore baherutse no gusezerana. Uyu mugore usanzwe ufite umugabo n’abana babiri yashinjaga Safi kuba arongowe bitewe nuko uwo basezeranye yamurushije amafaranga.

Uyu mugore wakoresheje imvugo ikakaye yateze iminsi urugo rwa Safi avuga ko uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys atazabasha kubaka ahubwo ko azajya aca inyuma umugore we. Si Safi gusa uyu mugore yibasiye kuko yanagarutse kuri Nizzo nawe aramutuka aramwandagaza.

Ibi byateye Safi umujinya amwoherereza ubutumwa burebure, bukubiyemo byinshi mubyagiye biranga urukundo rwabo, Safi Madiba yibukije uyu mugore impamvu batabanye ndetse n’icyo bapfuye. Usibye ibi ariko Safi wari warambukiwe muri ubu butumwa yasabye Parfine kumurekera umuryango akareba uwe.

Safi Madiba

Safi na Parfine

Safi yacyuriye uyu bahoze bakundana dore ko yatangiye agira ati”Ucunge neza niba atari wowe ufite satani njye uyu ndongoye azi gusenga akunda Imana n’abantu, wowe uriyizi ibyawe ni ukunywa champagne n’akabari. Imana nkuko uvuga yagufashije nanjye ni ko yamfashije…” Safi yahise amwibutsa ko bamaranye imyaka itatu amubeshya ko yamaze kubona gatanya n’umugabo we.

Usibye iyi myaka itatu bamaranye amubeshya ko yabonye gatanya n’umugabo we Safi muri ubu butumwa yamwandikiye, yamwibukije ko hari indi myaka ine uyu mugore yamaze akundana n’undi musore witwa Boris (uyu ni we Safi yakundanye na Parfine asimbuye) bose akaba yarababeshyaga ko ngo yatandukanye n’umugabo we nyamara bakibana mu nzu nkuko biri muri ubu butumwa.

Muri ubu butumwa Safi agaragara acyurira uyu mugore akibaza niba Satani koko yarateye aba basore yavuze baba i Kigali, cyangwa Satani atera abagore b’imyaka mirongo ine bata urubyaro n’umugabo bakajya kugura abana bato. Muri ubu butumwa kandi Safi yatangaje ko igihe bari i Dubai yashatse kwambika impeta Parfine ariko yatuma impeta uwo yayitumye ntayizane, ahita ngo asubiza amaso inyuma asanga atakwambika umuntu impeta yambaye izindi.

Safi yashoje ubutumwa bwe asaba uyu mugore kutamusebya amubeshyera gukunda amafaranga ati”Sinkunda amafaranga kuko iyo nyakunda sinari kukureka nashatse Judith kuko duhuza, twumvikana afite imyaka 28 ntamugabo ataye nta mwana ataye ni mwiza azubaka.”

Ngayo nguko reka tubagezeho ubutumwa Safi yandikiye Parfine nyuma yuko uyu mugore yari yashyize amajwi hanze yandagaza Safi Madiba.

REBA UBUTUMWA SAFI YOHEREREJE PARFINE:

Safi MadibaSafi MadibaSafi Madiba

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MIMI6 years ago
    ARIKO NONEHO IRINISHYANO KOKO UYU WE NDABONA ARI HATARI PE. MBEGA UMUGORE ANATUZE PE ARERE ABANA CYANGWA AZAMERE NKA ZARI
  • carine6 years ago
    uwiteka azakubakire humura amagambo aravugwa akaragira urukundo ruruta byose
  • Fiona 6 years ago
    Parfine arata umwanya we avuga,rata safi iyubakire urugo rwawe na Judith umugore subwiza nikumutima lol
  • El Maestro6 years ago
    Harya ubundi Parfine ni muntu ki? kuba se uba mumahanga bivuze iki? Ntago kuba aba mu mahanga bimurutisha abandi banyarwandakazi bari mu rwagasabo pe!! Natuze ntabwo turarikiye abakobwa baba mu mahanga. Ubwo rero aricara akumva ku hanze ari ibintu by'igitangazaaaaaaa kuburo bamwifuza. Ariko narumiwe koko. Mumureke avuge nubundi ngo abafite umwanya bumva misa zose!!
  • Pole Safi6 years ago
    Oh, Safi uyu Parfine yari yaramubabaje kweri, abagore bubuwe! Safi, nukwihangana kbs, naho ibyabagore bo muri diaspora nukubigendera kure ahubwo. Uyu n'amafranga ntayo afite, ninayo mpamvu atinya divorce; ibi bibaho kubagore bageze muri iriya myaka. Buriya mubihe bizaza azasubirana numugabo abwire abasore bose ko we numugabo biyunze, kandi abo basore barataye igihe cyabo. Safi wafashe umwanzuro wa kigabo! Courage, nibakurekere agakecuru kawe!
  • juju6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhh uzanshake ngughe inkuru isekeje kuko ndamuzi
  • kiriwanzenze6 years ago
    Basomyi nshuti zanjye za inyarwanda.com muhumure ubu ndi kwandika ikinamico ya "Safi na Parfine" izitwa "aho yaciye hakaza urwango" mu minsi ndayishyikiriza "indamutsa za Radio Rwanda zizayibakinire. Murahishiwe!
  • Modeste Ngenzi6 years ago
    ariko ko abantu bikoraho nkuyu mugore atandukanye numugabo we siwe waba yizize, kandi ikigaragara nutwo dufaranga abunza nutwumugabo we! ngaho reka umugabo we ino nkuru imugereho amwirukane turebe uko azabaho! abure kwirerera abana ngo azi kujya mubasore sha ko natwe twihagazeho ra! kubona umusore wubu ko bigoye.
  • Obed6 years ago
    Umugore ni Judith naho inkundarubyino ninkundambutabuta Parfine utazi no kwiyubaha we rwose yarakwiye guceceka akiga uburere kuko nawe ubwe kurera abandi ntiyabibasha . Safi ubaka musaza umugore nuwo uri naturelle ahantu hose utarikoroze ngo mu mutwe byikoroge nka Parfine wabuze amajyo . nukuri warakoze kwikiza ira nyatsi ni igitego watsinze werekanye ko uri umugabo(Decision making) Kunda umugore wawe umukundwakaze .





Inyarwanda BACKGROUND