RFL
Kigali

Harvey Weinstein wari umaze iminsi ashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina yishyikirije Polisi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/05/2018 16:08
1


Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2018 nibwo umumiliyoneri mu mwuga wa sinema Harvey Wenstein yishyikirije polisi yo mu mujyi wa New York. Uyu mugabo ufatanyije n’umuvandimwe we The Wenstein Comoany ikora amafilime yari amaze igihe ashinjwa n’abagore batandukanye ibyaha bishingiye ku gitsina harimo no gufata ku ngufu.



Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, ibikorwa bishingiye ku gitsina bihanwa n’amategeko, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’indi myitwarire mibi ishingiye ku gitsina. Uyu mugabo yavanwe kuri polisi yerekezwa mu kuriko rukuru rwa New York ari mu mapingu ari nako abanyamakuru bamuriho na cameras.

Harvey Weinstein abanyamakuru bari bahururiye kureba aho yishyikiriza polisi

Polisi yo mu mujyi wa New York yashimiye abagore bagize ubutwari bwo kwemera kuvuga ibyabaye kugira ngo ibyaha nk’ibi bijye ku mugaragaro. Umwe mu batangaje ko yahohotewe na Harvey Weinstein witwa Asia Argento yatangaje ko amaso ayahanze televiziyo akurikirana ibijyanye n’uku gushinjwa kwa Harvey. Yabwiye CNN ati “Nyuma y’imyaka myinshi yo gufata ku ngufu abagore adahanwa, ubu byose bigeze ku iherezo. Ndifuza ko navuga ko ibi bintu bimpaye amahoro n’ubwo ibyo yakoreye abagore nta wasubiza inyuma ibihe ngo abikosore. Muri gereza niho hantu hamukwiriye”.

Harvey Weinstein w’imyaka 66 yari kizigenza muri sinema, dore ko yari afatanyije n’umuvandimwe we Bob Weinstein sosiyete ikora filime yitwa The Weinstein Company ndetse yari umwe mu bantu bashobora gutanga akazi ku bakinnyi ba filime bikabaviramo kuba ibirangirire muri Holywood gusa abakoranaga nawe bose bitandukanyije nawe. Ibi birego bigitangira kuvugwa byakozwe n’umunyamakuru witwa Ronan Farrow gusa kubera uburyo uyu mugabo ari umunyamafaranga, benshi mu bamushinjaga nta kizere cyo kuzabona ubutabera bari bafite ndetse ababireberaga ku ruhande bavugaga ko ibi byose Harvey yakoresha amafaranga akabiburizamo ndetse bikagira ingaruka zitari nziza kuri uyu munyamakuru.

Image result for harvey weinstein turns himself in to police

Yari afite ibitabo 2 mu ntoki

Ibi birego byatanzwe n’abanyamakuru bagera kuri 80 buri wese atanga ubuhamya bwe ndetse benshi bakagira ingingo bahurizaho. Ibi birego kandi byabaye imbarutso yo kuvugwa kw’abandi bagabo ba kizigenza mu myidagaduro baba bagaragaza imyitwarire ya ruswa ishingiye ku gitsina n’ibindi nk’imwe ndetse benshi bagiye bahatakariza akazi n’ikizere kingana n’amamiliyoni yavaga mubyo bakora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David5 years ago
    Ni imburamukoro zishaka kumukuraho cash. Abagabo bafite akantu ibi barabishinjwa cyane. Du n'importe quoi...ihohoterwaaaaa.





Inyarwanda BACKGROUND