RFL
Kigali

Harmonize yanejejwe bikomeye n’umwana wasubiyemo indirimbo ye 'Atarudi' akayikora mu bundi buryo buteye agahinda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/09/2018 17:03
0


Mu kwezi gushize, umuhanzi ukunzwe cyane wo muri Tanzaniya wigeze no kuza mu Rwanda akahandikira andi mateka, Harmonize yakoze indirimbo iteye agahinda aho aba yizeye ko umugore we wamutaye kubera ubukene azamugarukira.



Iyo ndirimbo nta yindi ni ‘Atarudi’ yenda kuzuza miliyoni eshatu z’abantu bayirebye mu minsi 30 gusa. Muri iyo ndirimbo Harmonize aba ahamya ko yizeye ko umugore we wamutaye kubera ubukene akajya kurya iraha n’abagabo bakize azamugarukira akamufasha kurera abana kuko nta byishimo aheruka nyuma yo kumubura kuko abana bamumubaza buri gihe yabura icyo kubasubiza akababwira ko nyina azagaruka, abakunda akndi azabazanira impano.

Kanda hano urebe Atarudi ya Harmonize

Nyuma y’iminsi 30 gusa rero iyo ndirimbo ikozwe kandi igakundwa, ejo umwana muto cyane wo muri Tanzaniya yasubiyemo iyo ndirimbo, yakoze Cover yayo ayita ‘Utarudi’. Ni Y. Prince wayikoze.Y Prince

Y Prince yasubiyemo Atarudi ayita Utarudi

Uyu mwana ukiri muto mu ndirimbo ye yumvikana agira ati “Waradusizenone imyaka irashize. Nifuzaga ko wakibuka ibibazo wateje papa, turi mu bihe bikomeye, mushiki wanjye ararwaye kandi nta buryo bwo kumuvuza. Ishuri sinkirijyaho mba ndi gufasha data gushaka ubuzima. Nkora akazi gakomeye cyane nkavunika, iyo tubajije papa atubwira amagambo aryoshye ngo ‘Uzagaruka, uradukunda, uzatuzanira impano.’…”

Kanda hano urebe Atarudi Cover (Utarudi) ya Y Prince

Uko aba ari kuvuga ayo magambo, mu mashusho y’indirimbo agaragara afite telefoni ari kuvugana na nyina uba warabataye akigira kubaho ubuzima bwa gikire kandi ataye abana be na se mu buzima bwa gikene bukabije. Nyina nawe agaragara aho ari ari kurizwa n’amagambo abwirwa n’uyu mwana ndetse akanikiriza ko byose azabikora akagaruka kuko umwana aba amwibutsa ko atazi icyo yapfuye na se.

Y Prince

Uyu mwana Y Prince mu mashusho agaragazamo agahinda gakabije

Mu gitondo cy’uyu munsi, Harmonize abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagaragaje umunezero atewe n’uyu mwana wakoze iyi ndirimbo agira ati“Nizeye ko mu minsi iri imbere Tanzaniya izishimira ko uhari. Nagakwiye kuyihindura nkashyiramo ibi kukonayikunze cyane. Umuhate wawe si uw’ubusa, Imana ikuyobore muvandimwe #Y.Prince Ndasaba abantu bose kumufasha…#Indirimbo ya 1 #Atarudi…”

Harmonize

Abinyuije kuri Instagram ye, Harmonize yagaragaje ko yishimiye cyane uyu mwana w'umuhungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND