RFL
Kigali

Harmonize yageze ikirenge mu cy’uwamutoje atangiye gushora amafaranga ye mu bifite umumaro

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/11/2018 10:36
1


Umuhanzi Harmonize ni umwe mu bari kuzamuka neza cyane kuko amaze kubaka izina mu buryobufatika nyuna yo kuzamurirwa kwa Diamond muri Wasafi ndetse biranagaragara ko amafaranga akorera atayapfusha ubusa na gato.



Ubundi ahenshi muho Harmonize aririmba usanga akunze guca amadorari ibihumbi icumi kugira ngo yemere kuririmba ndetse uretse no kwitabira ibitaramo bikomeye, hari n’andi mafaranga avana mu gucuruza ibihangano bye.

Rero uyu musore ari kuba nk’umugabo wamutoje Diamond mu kumenya gushora amafaranga ye mu bifite umumaro. Muri Madale, aho ni muri Dar Es Salaam hari kuzamurwa umuturirwa uri gusakara kumbuga nkoranyambaga, ukaba ari umutungo wa Harmonize bigaragaza ko ari gukura agatubutse mu bikorwa bye bya muzika.

Harmonize

Inzu ya Harmonize iri kubakwa

Umwe mu baturanyi b’aho iyo nzu iri kubakwa yatangarije Amani dukesha iyi nkuru ko iyi nzu ari iya Harmonize kuko iri kubakishwa n’umubyeyi we ndetse na Harmonize ajya agera aho iri kubakwa kureba aho ibikorwa bigeze aho yagize ati “Iyi nzu ni iya Harmonize koko. Impamvu ni uko nyina ahora hariya kuri iriya nzu, aba ahari buri munsi niwe ukurikirana ibikorwa byo kuyubaka umunsi ku wundi ndetse rimwe na rimwe na Harmonize ajya aza kureba uko byifashe akongera akagenda.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Kurajentibeiyonzugusa





Inyarwanda BACKGROUND