RFL
Kigali

Harmonize ntiyemeranya n’abavuga ko Zari yagiye kurya iraha mu gihugu cya Kenya

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:2/08/2017 17:10
0


Umuhanzi Harmonize yatangaje ko atemeranya n’abantu bavuga ko Zari yagiye kwishimisha mu gihugu cya Kenya nyamara hashize igihe gito apfushije nyina.Uyu muhanzi we avuga ashyigikiye Zari ko akwiriye kuruhuka kuko gupfusha umubyeyi atari ikintu cyoroshye.



Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radiyo Clouds avuga ko mu byukuri na we yageze aho Zari na Diamond bari mu biruhuko mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya agasanga Zari ameze neza.

Avuga ko ibi ari ibintu bikwiriye ko Zari yajya ahantu heza hamufasha kuruhuka mu rwego rwo gushima Imana. Harmonize yagize ati”Si ibintu byoroshye gupfusha umubyeyi,twagezeyo dusanga yamaze kubyakira ameze neza,na we arabizi ko nta muntu uzabaho ubuziraherezo”. 

Yakomeje avuga ko kandi umuntu uwo ari we wese uvuga kuri ibi bintu aba yigiza nkana kandi ko aba atazi idini na cyane ko ngo bizwi ko buri muntu wese azapfa. Yunzemo ko niyo umuntu apfuye bidasobanuye ko ubuzima bw’abandi buhagarara ndetse niyo wamara imyaka 6 umuririra ngo ntiyagaruka.

zari na ivan

Harmonize ari kumwe na Zari Hassan.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND