RFL
Kigali

Dj Pius agiye gukorera muri Uganda ibitaramo bikomeye "Agatako Tour"

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/08/2016 8:49
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Dj Pius wamamaye ubwo yarari mu itsind rya Two 4 Real akaza kurivamo agatangira kuririmba ku giti cye nyuma yo gutandukana na mugenzi we, kuri ubu akaba afite indirimbo ikunzwe mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yise “Agatako” yakoranye na Dr Jose Chameleone, ubu gahunda ikurikiyeho ni ibitaramo agiye gukorera Ugan



Mu rwego rwo gukomeza kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu gihugu cya Uganda Dj Pius agiye gukorera muri iki gihugu ibitaramo bitatu, mucyo yise “Agatako tour” ibitaramo bizaba bigamije kwamamaza indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Dr Jose Chameleone, ibi bitaramo Dj Pius agiye kubikorera muri Uganda nyuma yuko iyi ndirimbo iri mu zikunzwe muri kiriya gihugu.

 

dj pius

Tariki 2 Nzeri 2016 nibwo ibi bitaramo bizatangira

Mu kiganiro na Dj Pius yaduhamirije aya makuru avuga ko afite ibitaramo bitatu agiye gukorera muri Uganda.  Yagize ati ”Nibyo koko ngiye gukora 'Agatako tour' mu gihugu cya Uganda, nzakora ibitaramo bitatu ndacyari mu biganiro n'abantu bari kubintegurira binakunze byaba bine kuko hari ikindi gitaramo gishobora kwiyongeraho gusa kugeza ubu bitatu nibyo byamaze kwemezwa.”

UMVA HANO 'AGATAKO' YA DJ PIUS NA JOSE CHAMELEONE

Ibi bitaramo bitatu Dj Pius azakorera Uganda bizatangira tariki 2 Nzeri 2016 ubwo azaba afite igitaramo kizabera mu kabyiniro ka City Vile. Ku itariki 10 Nzeri 2016 uyu muhanzi aherekejwe na Dj Anitha Pendo azaba afite igitaramo ahitwa ku kirwa cya Mutima, mu gitaramo bise “Agatako Boat Cruise”. Mu gihe ku itariki  8 Nzeri 2016 azataramira ahitwa Diners Lounge. Hagati aho ariko Dj Pius akaba ateganya gukorera ikindi gitaramo muri Uganda tariki ya 9 Nzeri 2016 muri Club Guvnor nubwo bitaramara kwemezwa neza.

dj pius

Tariki 10 Nzeri 2016 Dj Pius azagaragara mu gitaramo kizabera ku kirwa abazitabira bazanyuzwa mu bwato

Dj Pius agiye gukorera ibyo bitaramo mu gihugu cya Uganda mu gihe hari amakuru agaragaza ko iyi ndirimbo “Agatako” yakoranye na Dr Jose Chameleone imaze guteza imbere bikomeye uyu mugande bayikoranye, dore ko banayishyize ku rutonde rw’izihatanira kimwe mu bihembo bya AFRIMA.

Iyi ndirimbo  “Agatako” yakorewe muri Uganda mu buryo bw’amajwi itunganywa na Producer Paddy Man naho amashusho atunganyirizwa i Kigali na Producer Meddy Saleh.

UMVA HANO 'AGATAKO' YA DJ PIUS NA JOSE CHAMELEONE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND