RFL
Kigali

Hari ubwo ubona umuntu adashyira uturaso ku mubiri ukibeshya ko atarya kandi ari uguta umutwe - Bruce Melodie

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/10/2015 10:23
4


Umuhanzi Bruce Melodie, arahamya ko mu buzima ntawe udahura n’umuntu umubuza amahwemo ngo amuteshe umutwe, akanasaba abameze batyo kubyihana kuko hari ubwo usanga umuntu yabereye abandi umutwaro bitari ngombwa. Anasaba abashakanye n’abakundana kujya bareka gutesha umutwe abo bakunda.



Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yitwa “Umutwe”, Bruce Melodie yabuze ko ibyo aririmba muri iyi ndirimbo ari ibintu bibaho kandi kenshi mu buzima, buri wese akaba ajya ahura n’abantu bamutesha umutwe. Agaruka ku bantu batajya baha abandi abahwemo n’ubwisanzure bakanezezwa no kubabuza amahoro babatesha umutwe, ibintu agaragaza ko bituma uteshwa umutwe abaho ubuzima bwose abangamiwe.

MELODIE

Bruce Melodie ati: “Nibyo rwose hari igihe umuntu agutesha umutwe no kurya bikakunanira, ugasanga umuntu ntashyira uturaso ku mubiri ngo abyibuhe kubera guteshwa umutwe, ninabyo nagarutseho muri iyi ndirimbo yanjye. Kuki hari abanezezwa no gutesha abandi umutwe? Kuki wakwishimira guhoza ku nkeke uwo uvuga ko ari inshuti yawe? Abantu tujye duha abandi amahwemo rwose!”

MELODIE

Bruce Melodie avuga ko no mu rukundo bigaragara cyane aho umuntu atesha undi umutwe bikamubuza amahoro ndetse bikamubera umutwaro uremereye cyane, ibi bikaba n’imwe mu mpamvu ijya itandukanya abakundana, umwe akarambirwa guhora ateshwa umutwe, agashaka ko birangira ngo abashe kubaho atuje kandi atabuzwa ubwisanzure n’umudendezo.

UMVA HANO INDIRIMBO "UMUTWE":






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me8 years ago
    uko ni ukuri kabisa...
  • NDEKEZI DANYELI 8 years ago
    TURABWEMERANYAHO IBYUVUZE IBITEKEREZOBWICYARWAGUHANGAYIKA IBYOBYATUMA UMUNU ATABYIBUHA
  • 8 years ago
    vraiment
  • Ngabo junior8 years ago
    Urumuhanga pe ndagukunda muvandi





Inyarwanda BACKGROUND