RFL
Kigali

Hari kwigwa uko abahanzi bava hanze baje kuririmba mu Rwanda bajya basiga hari amafaranga binjije mu ihuriro ry'abahanzi nyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/10/2018 15:02
2


Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kubera ibitaramo bikomeye biba bigamije gususurutsa abanyarwanda, aha usanga akenshi haba hatumiwe abahanzi bakomeye baturutse mu bice binyuranye by'Isi yose icyakora abanyarwanda bakinubira bikomeye bagaragaza uburyo aba bahanzi bajyana amafaranga menshi cyane ntanicyo bamariye u Rwanda.



Bitewe nuburyo abahanzi babanyamahanga baba basaba amafaranga menshi kandi usanga avuye mu Rwanda ntacyo amariye igihugu ahubwo agiye kubaka ikindi gihugu cyane ko aba bahanzi bajya kuyashora mu iterambere ry'ibihugu byabo bamwe mu banyarwanda batishimira akavagari kamafaranga atangwa ku bahanzi babanyamahanga bakunze kumvikana batanga ibitekerezo ko aya mafaranga yajya asoreshwa by'umwihariko bityo ni yo yayatwara ariko byibuza muyo atwaye hakagira asigara kandi yagirira igihugu akamaro.

Nyuma yo kumva ibivugwa na bamwe mu bakurikiranira hafi muzika twifuje kumenya icyo ihuriro ry'abahanzi ba muzika mu Rwanda batekereza kuri iki kibazo icyakora ku bw'amahirwe dusanga nabo ari ibintu batekerezaho, aha Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry'abahanzi ba muzika mu Rwanda yatangaje ko ibi ari ibintu bamaze igihe bigaho ku buryo buri muhanzi wese uje kuririmba mu Rwanda hari amafaranga cyangwa se ubushobozi azajya asigira ihuriro mu rwego rwo kwiyubaka.

Intore Tuyisenge aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko uretse kuba bari kwiga ukuntu abahanzi batumirwa bavuye hanze bajya basiga hari amafaranga binjije mu isanduku y'uruganda baje gukoreramo hari kwigwa kandi ukuntu  byaba itegeko ku muntu utumiye umuhanzi wo hanze ko ashyiramo n'abahanzi b'abanyarwanda . si ibi gusa ariko kandi mu rwego rwo guteza imbere abahanzi babanyarwanda Intore Tuyisenge avuga batishimira uburyo abahanzi babanyamahanga bahabwa akayabo k'amafaranga mu gihe abanyarwanda baba bicira isazi mu jisho ku dufaranga duke bahawe.

Intore Tuyisenge

Intore Tuyisenge umuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi ba muzika 

Aha akaba yagize ati turi kurebera hamwe ukuntu amafaranga yahawe umuhanzi w'umunyamahanga n'ayahawe uwahano mu Rwanda hatajyamo ikinyuranyo kinini. ibi akaba ariyo mpamvu ihuriro ry'abahanzi  mu minsi iri imbere rizatangira gukenera o mbere yuko hari igitaramo kiba bazajya babanza bakabimenyeshwa bityo ibi byose bikaganirwaho mbere.

Intore Tuyisenge avuga ko amafaranga azajya acibwa umuhanzi uturutse hanze ashobora kuzajya atangwa n'umuhanzi cyangwa n'uwateguye igitaramo bitewe nuko bumvikanye, ariko kubwe asanga igihe iyi nyigo izaba yarangiye izafasha kuba hazajya hatumirwa umuhanzi ukenewe koko nabanyarwanda cyane ko kuri ubu asanga hari nabatumirwa nyamara batarusha abanyarwanda kuba bashimisha abakunzi ba muzika ahubwo ari ukwanga guha akazi abanyarwanda niyo yaba atariyo ntumbero nyiri izina baba bafite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rock5 years ago
    ariko abahanzi bacu baransetsa. ko wenda rwanda revenue yo yashyiraho umusoro bikumvikana aba bo bazajya bayaca nkande. ubu se bazi ko umuziki ari business nkizindi. nibaririmbe ibintu bizima nabo bajye bahabwa menshi banatumirwe hanze. guhora mu marira bitera intege nke
  • Amali5 years ago
    Ibyo babyita ishyari Tuyisenge we!!! None umunyarwanda najya kuririmba hanze bakamwishyura nawe niko azajya abigenza?!





Inyarwanda BACKGROUND