RFL
Kigali

Hamisa Mobetto yiyamye cyane abavuga ko akunda abagabo bakize

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/05/2018 14:15
0


Muri iyi minsi umukobwa wamenyekanye cyane muri Tanzaniya wanabyaranye na Diamond ari kwiyama bikomeye abakomeje kumushinja gukunda abagabo bakize gusa.



Hamisa Mobetto ni umubyeyi w’abana babiri ari bo Fantasy Majizzo na Deedaylan Abdul Naseeb. Aba bana bombi yababyaranye n’abagabo bakize kandi bazwi. Umwe ni uwa Majizzo undi akaba uwa Diamond. Majizzo ni we washinze Radio yitwa E FM na E TV naho Diamond akaba umuhanzi uzwi cyane wanashinze Radio na Televiziyo yitwa Wasafi.

Hamisa Mobetto na Majizzo babyaranye umwana

Hamisa Mobetto na Diamond babyaranye umwana

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamissa Mobetto yiyamye cyane abavuga ko akunda abagabo bakize aho avuga ko ibyo byose atari we ari igeno ry’Imana yahisemo abazaba ababyeyi b’abana be. Ahamya ko abizi neza ko ari umukene ari nayo mpamvu aba agerageza gusa n’uwurira urwego kugira ngo azabashe kugira ejo hazaza heza anarengere abana be. Tugerageje kubishyira mu Kinyarwanda, Hamisa yagize ati:

Uko imyaka igenda ishira ni ko n’iminsi ishira…ntimwari mukwiye kuba buri munsi muvuga ko nkunda abagabo bafite amafaranga hari ibindi bitari abo bagabo babiri gusa…Mushaka kumenya impamvu…FanCy na Dee (Abana be) Imana ni yo yahisemo abagomba kuba ababyeyi babo…Murekere aho umwana w’umusaza w’umukene hassan…! Reka mbabwire akantu gato, Njye ndi mubi rwose, ndi n’umukene ariko ngomba kugira ubuzima bwiza, bimwe rero mbifata nk’ibitutsi…


Ubutumwa yanditse yiyama abamushinja gukunda abagabo bakize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND