RFL
Kigali

Hamisa Mobetto yerekanye amashusho akorakora umukunzi mushya yasimbuje Diamond-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2018 17:12
0


Umunyamideli akaba n’umuhanzikazi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hamisa Mobetto yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho amugaragaza akorakora umukunzi we mushya yasimbuje Diamond bakanyujijeho mu rukundo banafitanye umwana.



Mobetto azwi na benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare. Ubwamamare bwe bwagizwemo uruhare n’igihango afitanye na Diamond babyaranye umwana. Bagiye bakozanyaho, baratukana karahava, ndetse bivugwa ko uyu mukobwa yaganye inzira y’ubupfumu agira ngo yigarurire umutima wa Diamond. Ubu yongeye kuryoherwa n’urukundo rushya yasanganiye mu mujyi wa Las Vegas amazemo iminsi.

Uyu mukobwa ari muri USA muri gahunda bitaramo yakoreye i Dallas ndetse na Phoenix. Mu mashusho uyu mugore yashyize ku rukuta rwa Instagram, amugaragaza akorakora umukunzi we mushya w'imyaka 25, bumvikana bavugana mu rurimi rw’icyongereza, ubona ko bombi bahuje urugwiro. Amashusho ajya gusoza, Hamisa ashaka gusoma uyu musore, bikarangira bombi bakubise agatwenge.

Josh Adeye wasimbuye Diamond mu mutima wa Mobetto

Aya mashusho, Mobetto yayasangije abarenga miliyoni ebyiri bamukurira kuri instagram maze yandikaho ati “N'ubwo byaba nta rukundo rurimo, ibi birahagije.” Ni ubutumwa yaherekeresheje akamenyetso k'umutima n’ibiganza bireba mu kirere.’

Uyu mukobwa amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yahuriye n’umukunzi we mushya witwa Josh Adeye usanzwe ari umukinnyi muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka NBA. Uyu musore yavukiye muri Leta ya Jacksonville.

Mu minsi ishize ni bwo uyu mukobwa yahishuye iby’umukunzi we mushya, ashyize ifoto kuri instagram ahoberanye n’uyu musore, maze yandikaho ati “Iyi ni yo roho yicaye mu mutima wanjye”, ashyiraho n'akamenyetso ku mutima.

Mobetto ari mu rukundo na Josh nyuma y’iminsi mike bivuzwe ko yubuye umubano na Diamond ndetse biteguraga kurushinga ariko umuryango wa Diamond wamaganira kure uyu mukobwa.

Kanda hano urebe amashusho Mobetto akorakora umukunzi we.

Mu minsi ishize nabwo Mobetto yerekanye amashusho y'umukunzi we amuteruye muri Hoteli barimo.

Abo mu Muryango wa Diamond banze ko akora ubukwe na Mobetto.

Mobetto yemeje ko ari mu rukundo na Josh.

Josh Adeyeye

Hamisa Mobetto and Josh Adeyeye

HamisaMobetto yakundanye n'uyu munsi nyuma y'amezi atatu akumiriye urukundo.

Diamond Platnumz

Diamond wakanyujijeho na Hamisa Mobetto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND