RFL
Kigali

Hamisa Mobetto yavuze ku byo kubyara undi mwana wa 3 no kujya mu mashusho y’indirimbo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/05/2018 12:55
0


Muri iyi minsi inkuru iri gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye cyane cyane ibyo muri Tanzaniya ni ubukwe buri kuvugwa hagati ya Diamond na Hamisa Mobetto nyuma y’itandukana rya Zari na Diamond.



Nyuma y’uko Diamond avuze ko uyu mwaka ugomba kurangira afite umugore babana, byatangiye kuvugwa ko uwo mugore yaba ari Hamisa bitewe n’inshuro nyinshi bari kugaragara bari kumwe. Hamisa abajijwe iby’ubukwe ntacyo yabitangajeho dore ko avuga ko umugabo ari we wifatira umwanzuro w’umugore azashaka.

Mu cyumweru gishize, Wema Sempetu yagiriye inama aba bombi yo kubana avuga ko baberewe no kubana nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ghafla. Hamisa nyuma yo kutagira ibyo atangaza ku bukwe bwe na Diamond buri kuvugwa, yiyamye cyane abamwita umukobwa wabyariye iwabo ndetse n’abavuga ko akunda abagabo bakize gusa dore ko afite abana babiri, umwe wa Dj Majizzo n’undi wa Diamond.

Diamond na Hamisa bari kugaragara kenshi bari kumwe

Uyu mubyeyi w’abana babiri yemera ko yasubiye mu rukundo na Diamond ariko agahakana iby’ubukwe bwabo akavuga ko ntacyo abiziho. Ariko kuri ubu yatangaje ko umwana wa gatatu azabyara azamubyarana n’umugabo w’ukuri bazashyingiranwa. Aragira ati “Sindumva inkuru z’ubukwe ni ibihuha kugeza ubu. Icyo nzi neza kandi mpamya ni uko umwana wa gatatu nzabyara nzamubyarana n’umugabo w’ukuri tuzashyingiranwa kugeza na n’ubu ntazi uwo ari we”

Hamisa ufite abana babiri avuga ko uwa gatatu azamubyarana n'umugabo bazashyingiranwa

Muri iyi minsi kandi, Hamisa ntakigaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nk’uko byahoze mbere ibintu yabajijweho n’umwe mu bakunzi be akamusubiza ko atagipfa kujya muri video abonye kuko asigaye afite ibyo agenderaho. Ati: “Simpfa kujya muri video ubu, ubu ndahenze kandi mpitamo indirimbo, nkumva ibiyimo nkumva ko byibuze yaba irenze Salome…ngomba kubanza nkakunda ibiyikubiyemo, maze kwegerwa na benshi bansaba kujya muri video zabo ariko nta yirageza ku rwego rwa Salome nta yindi video nzajyamo itarageza ku rwego nshaka kandi itajyanye n’isura yanjye.”

Nyuma yo kujya mu ndirimbo 'Salome' ya Diamond, Hamisa avuga ko nta yindi iyirenze arabona ijyanye n'isura ye ahamya ko ihenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND