RFL
Kigali

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond nyuma yo kwamamara yise abagande ko badatekereza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/11/2017 12:30
0


Mu minsi yashize havuzwe inkuru zitandukanye kuri Diamond kubera umukobwa baherutse kubyarana umwana, Mobetto Hamisa ndetse bigateza impagarara n’amakuru menshi avuga ku mubano mubi hagati ya Diamond n’umufasha we Zari. Ibi byatumye Hamisa arushaho kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ndetse abenshi bavuga ko byamuteye kwiyemera.



Kuri ubu Hamisa Mobetto si icyamamare muri Tanzaniya gusa, ahubwo no mu bindi bihugu harimo n’u Bugande yaramenyekanye cyane nyuma yo kubyarana n’umuhanzi w’icyamamare Diamond ndetse abenshi banatangiye kumugereranya na Zari Hassan kuko aba bombi babarwa nk’aho basangiye umugabo umwe, Diamond.

Hamisa

Hamisa Mobetto umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga

Kumenyekana kwa Hamisa abenshi mu bo mu gihugu cya Uganda bahamya ko ariyo ntandaro yo kwiyemera kwe nyuma yo kuvuga ko abenshi mu bagande badatekereza. Ibi Hamisa yabitangaje ubwo yasubizaga bumwe mu butumwa ku mbuga ze nkoranyambaga akavuga ko abagande bumva ari abashyigikiye Besigye gusa abandi bose bashyigikiye Museveni mu myaka n’imyaka amaze ku butegetsi nta bwenge bwo gutekereza bafite.

Hamisa

Hamisa yavuzeko muri Uganda abashyigikiye Perezida Museveni bose badatekereza

Hamisa Mobetto ni umwe mu bakobwa bakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Akaba yaramenyekaniye cyane ku ndirimbo ya Diamond yiswe ‘Salome’ yari iya Saida Karoli iza gusubirwamo na Diamond. Nyuma y’amashusho y’iyo ndirimbo Hamisa na Diamond bakaba baragiranye umubano udasanzwe kugeza ubwo babyaranye umwana. Ibi byateje impagarara ndetse n’amakuru menshi ko Diamond n’umugore we babyaranye abana 2, Zari baba bagiye gutandukana ariko mu mutuzo mwinshi Zari akanyomoza ayo makuru agaragaza ko nta kibazo afitanye n’umugabo we Diamond abinyujije mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Hamisa

Hamisa n'umwana yabyaranye na Diamond nyuma y'amashusho y'indirimbo "Salome"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND