RFL
Kigali

Nyuma yo kwitwa inshoreke na Diamond, Hamisa Mobetto yatangaje ko ubukwe bwe buri muri gahunda z’Imana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/09/2018 16:02
0


Nyuma y’uko Diamond yandagaje Hamisa Mobetto akamwita ihabara, uyu mugore asa n’uwahinduye ibitekerezo ku bijyanye no kuba yabana na we nk’uko yaherukaga kubitangaza.



Mu byumweru biriri bishize umunyamiderikazi wo muri Tanzaniya, Hamisa Mobetto ufitanye umwana n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko bibayeho ko Diamond ashaka kubana nawe babana rwose nta kibazo. Bidateye kabiri Diamond na we yumvikanye yita Hamisa inshoreke cyangwa ihabara rye banabyaranye umwana.

Nyuma y’iyi nkuru ya Diamond asebya Hamisa n’umuhungu babyaranye, nyina wa Hamisa yararakaye cyane agaya uyu muhanzi kumwitira umwana inshoreke no kugereranya umwuzukuru we nk’ikinyendaro. Ntibyarangiriye aho gusa rero kuko na Hamisa Mobetto asa nk’uwamaze guhindura za ntekerezo zo kuzabana na Diamond nk’uko yaherukaga kubivugaho.

Ubwo yaganiraga na Amani Newspaper bakamubaza niba yakwemera kubana na Diamond, Hamisa yagize ati “Yego nakwemera kuko hari abagabo benshi baba bansaba kubana nabo ariko kubona umuntu muba umwe biragoye. Njye na Diamond twabyaranye umwana, ariko mfite undi nk’uko nawe abafite.”

Diamond na Hamisa bagiranye ibihe byiza 

Nta gihe kinini cyaciyemo kuko ni icyumweru kimwe gusa cyashize maze Diamond yumvikana yita Hamisa inshoreke ye ndetse na Dylan umwana babyaranye amwita umwana muhahano, abajyaga bitwa ibinyendaro. Ni mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga Diamond yicuza kuba yaraciye inyuma urukundo rwe, Zari akanarengera akabyarana n’inshoreke. Asoza agira inama abagabo n’abasore kudaca inyuma abakunzi babo byanabaho ko babikora bagakoresha agakingirizo bikabarinda kubyara abo batateganyije.

Hamisa rero yongeye gutangaza amagambo asa n’uwivuguruza ku byo yari yavuze hambere. Ibi bikaba byatewe n'uko Diamond aherutse kumwita inshoreke dore ukuri kuryana mu matwi. Ni mu kiganiro yagiranye na Ijumaa Wikienda aho yatangaje ko nta tegeko riri mu kubana n’umugabo mwabyaranye.

Hamisa Mobetto yahinduye ibitekerezo ku kubana na Diamond

Mu magambo ye bwite, Hamisa yanavuze ko nta muntu ateganya kuzabana nawe cyane ko ahamya ko nta muntu witegurira ubukwe ahubwo ko ari Imana ibipanga. Yagize ati: “Abantu ntibajya basobanukirwa ko nta muntu witegurira ibintu ku giti cye, nanjye sinakitegurira umugabo tuzabana kuko azategurwa n’Imana kuko niyo izi byinshi. Ku bijyanye na Diamond rero, nta tegeko rihari ryo kubana n’umugabo mwabyaranye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND