RFL
Kigali

Hamaze kwemezwa aba Djs bakomeye bo muri Uganda bazaza gucuranga muri Spinny Silent Disco

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2018 16:35
0


Muri iyi minsi mikuru usanga abantu batekereza aho kuzasohokera, abategura ibitaramo nabo baba bahanze amaso aya matariki ngo bategurire ibintu byiza abakunzi ba muzika. Spinny Silent Disco ni kimwe mu bitaramo biteganyijwe kuri Noheli byitezwe nabatari bake. kuri ubu hamaze kwemezwa aba Djs bakomeye bo muri Uganda bazacuranga muri iki gitaramo.



Spinny Silent Disco, ni igitaramo kigiye kuba bwa kabiri muri uyu mwaka wa 2018. ubushize ubwo iki gitaramo cyabaga cyabereye Kimoronko muri Pacha Club ahahoze hitwa Rosty. kuri iyi nshuro abanyarwanda batari bake bari bitabiriye iki gitaramo cyagize ubwitabire buri hejuru.

Ku nshuro ya kabiri y'iki gitaramo nanone muri uyu mwaka kizabera muri Pacha Club cyangwa ahahoze Rosty ya Kimironko aha kikazaba tariki 25 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw). Nkuko Muyoboke Alex uri gutegurira Vj Spinny iki gitaramo yabitangarije Inyarwanda.com ngo aba Djs bazacuranga bazabatangaza mu minsi mike iri imbere.

Spinny
Igitaramo cya Spinny Silent Disco

Iki gitaramo cyatumiwemo aba DJS bakorera muri Uganda barimo VJ Spinny arinawe nyiri igitaramo, Dj Slick Stuart ndetse na Dj Roja. aba bakaba biyongera ku banyarwanda batoranyijwe bazacuranga muri iki gitaramo harimo Selekta Copain, Dj Lenzo, Dj Phil Peter, Dj Anita Pendo, Dj Sisqo na Dj Dialo. Aba bakaziyongeraho aba Djs bakomeye bazaturuka i Bugande bazamenyakana mu minsi iri imbere bazaba bitabiriye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi b'ibi bitaramo bya Silent Disco bamaze kuba benshi mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND