RFL
Kigali

Hailey Baldwin ku mazina ye yongeyeho ‘Bieber’ ashimangira urwo yakunze Justin Bieber

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2018 19:36
0


Umunyamidelikazi w’imyaka 21 y’amavuko Hailey Baldwin yashimangiye urukundo rudasaza yakunze umunyamuziki Justin Bieber wamamaye mu njyana ya Pop, ku mbuga nkoranyambaga ze yongeraho izina ‘Bieber’ nk’ikimenyetso cy’uko yaguye ahashashe. Uyu mukobwa kuri Instagram yitwa ‘Hailey Rhode Bieber’.



TMZ n’ibindi binyamakuru bitandukanye biherutse gusohora inkuru zivuga ko Justin w’imyaka 24 na Hailey bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye, bigahishurwa n’amagambo bombi bagiye basakaza ku mbuga nkoranyambaga.  Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, Bieber yashyize ifoto kuri instagram imugaragaza ari kumwe n’umukunzi we agatoki ku kandi, maze yandika agira ati “Umugore wanjye ni agatangaza”.

Ni ibintu benshi bavuze ko bishimangira iby’ubukwe bwabo bwavuzwe mu minsi ishize n’ubwo nta gihamya nyayo ishimangira ko bwabaye, yaba amafoto cyangwa se amashusho abihamya. Abakurikirana Hailey bagera kuri miliyoni cumi n’eshanu kuri Instagram, mu minsi ishize batunguwe n’icyemezo uyu mukobwa yafashe cyo kongera ku mazina ye ‘Bieber’.

Byavuzwe ko ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa New York, gusa uyu mukobwa yabihakanye yivuye inyuma. Yanditse kuri Twitter agira ati “Ndabizi neza aho ibihuha biri kuva. Ariko ntabwo nakoze ubukwe.” Nyuma yahise asiba ubu butumwa, ikinyamakuru E!Online cyo gishimangira ko bombi bakoze ubukwe muri Nyakanga 2018.

Image result for Hailey Baldwin names Bieber

Hailey yashimangiye urwo yakunze Justin Bieber.

Muri Nyakanga, Justin ukurikirwa n’abagera kuri miliyoni 102 kuri Instagram yanditse ku mbuga nkoranyambaga asobanura uburyo akunda uyu mukobwa. Yavuze ko ‘azahora amushyize imbere kandi ko atakwifuza kuba mu rukundo n’undi utari Hailey’.

TMZ iherutse gutangaza ko Hailey yasabye uburenganzira bwo gukoresha izina rishya, ndetse nta wundi muntu wemerewe kurikoresha mu bikorwa bimuzanira inyungu. Ku wa kane w’iki cyumweru, uyu mukobwa yagaragaye yambaye ikote ryanditseho amazina ya Justin Bieber.

image

Hailey ku mazina ye yongeyeho 'Bieber'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND