RFL
Kigali

Hagiye kuba irushanwa ku banyempano bifuza kwiga mu ishuri rya muzika ryimuriwe i Muhanga rivanywe ku Nyundo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/01/2018 9:08
0


Ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ni kimwe mu byo kwirata umuziki w’u Rwanda umaze kunguka mu myaka mike ishize rishinzwe, aha buri wese wabivuga yabishingira ku kuba abahanzi baza gutaramira mu Rwanda bitakiri ngombwa ko bajya guhiga abacuranzi za Goma na Bukavu ahubwo ubu abacuranzi beza ba mbere mu Rwanda ni abana b’abanyarwanda.



Nyuma y’ibyo, iri shuri riri kurera abahanzi b’ejo hazaza bafite n’ubumenyi ku muziki, ni muri urwo rwego muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018 iri shuri ryamaze gushyira hanze itangazo rimenyesha abashaka kuryigamo umuziki ko gahunda zo gushakisha abanyempano zigiye gutangira hashakwa abanyeshuri baziga muri iri shuri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018.

NyundoHari abarangije muri iri shuri bari gutanga umusaruro mu buzima busanzwe

Iri shuri ritanze itangazo mu gihe hari n’inkuru nziza yuko abazabasha kwiga muri iri shuri rya muzika muri 2018 batazongera kwigira i Rubavu ku Nyundo aho bari basanzwe bigira ahubwo ubu bamaze kwimurirwa i Muhanga aho bahawe ‘Campus’ yabo bwite kurusha uko bigiraga mu mashuri avanze n'ayabanyabugeni. Iri shuri ry'umuziki ryimuriwe i Muhanga ahahoze Kavumu College of Education Campus hafi ya Kabgayi. Umuyobozi w’iri shuri Murigande Jacques uzwi ku izina rya Migthy Popo aganira na Inyarwanda.com yavuze ko imyanya yo kwigiramo itari ikibahagije icyakora ngo kuba babonye aho bazajya bigira bisanzuye ni iby’agaciro.

mani martinIri shuri rigiye kuva i Rubavu ryimurirwe i Muhanga

Kuri gahunda yo gushakisha abanyempano baziga muri iri shuri, amarushanwa yo gushakisha aba banyempano baziga muri iri shuri azahera i Musanze tariki ya 10 Mutarama 2018 muri Musanze Polytechnic, azasorezwe i Kigali tariki 19 Mutarama 2018 muri IPRC Kigali.

WDA

Gahunda yo gushakisha abajya kwiga mu ishuri rya muzika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND